Umujyi wa Kigali : Uzafatwa inshuro zirenze 2 atubahirije amabwiza azaregwa kwigomeka ku butegetsi

  • admin
  • 03/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane wasohoye amabwiriza agena ibihano bizajya bihabwa abantu barenze ku mabwiriza yashyizweho agamije kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ni amabwiriza yemejwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, akaba yarashyizweho umukono tariki 31 Kanama 2020.

Aya mabwiriza avuga ko ku gusubiramo ikosa rivugwa muri aya mabwiriza, aho ufatiwe mu ikosa rimwe ku nshuro ya kabiri igihano yari yahawe kikuba nshuro ebyiri.

Mu gihe afatiwe mu ikosa rimwe inshuro zirenze ebyiri ashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe mu rwego mpanabyaha ku bijyanye n’ubwo bwigomeke.

Aya mabwiriza avuga ko kutambara agapfukamunwa cyangwa kutakambara uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’inzego zibifitiye ububasha, uzajya afatwa azajya ahanishwa gutanga amande y’amafaranga 10,000.

Ni mu gihe igihe umuntu utambaye agapfukamunwa ari umwana ufite imyaka iri hejuru y’ibiri (2) umubyeyi we cyangwa umurera azajya yishyura 10,000.

Iki gihano kandi gishobora kwiyongeraho gushyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24 no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Irindi kosa rivugwa muri aya mabwiriza, ni ukudasiga cyangwa kutubahiriza intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi. Buri wese utubahirije gusiga intera hagati ye n’undi azishyura 10,000.

Mu gihe abantu bose basabwa kwishyura cyangwa kwishyurwa mu buryo bw’ioranabuhanga, aya mabwiriza avuga ko kutemera kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, uzajya abifatirwamo azajya acibwa amande y’ibihumbi 25.

Iki gihano kiziyongeraho kandi gufunga ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa serivisi kugeza igihe nyira byo ashyiriyeho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kurenzaigihe cyagenwe cyo kugera mu rugo nta burenganzira wabiherewe, uzajya arenga kuri ibi azajya acibwa ibihumbi 10.

Kurenza umubare w’abakozi bateganijwe gukorera mu kazi (inyubako bakoreramo) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma, utabyubahirije azishyura 25,000.

Gutwara umugenzi kuri moto, kandi utwaye moto adafite umuti wabugenewe wifashishwa mu kwisukura wemewe (Hand sanitizer). Utwaye moto azishyura 25,000. Haziyongeraho gufunga ikinyabiziga mu gihe kitarengeje iminsi 5.

Na ho gutwara umugenzi kuri moto, kandi umugenzi atambaye mu mutwe agatambaro mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, utwaye moto azishyura 25,000, ndetse ikinyabiziga gifungwe iminsi 5.

Kurenza umubare w’abantu bemewe mu modoka hakurijwe intera isabwa mu kwirinda Covid-19. Nyiri ikinyabiziga warengeje umubare azishyura amafaranga 25,000, ndetse ikinyabiziga gifungwe mu gihe kirangenze iminsi 5.

Aya mabwiriza avuga ko kwitabira ikiriyo hakarenzwa umubare w’abantu wagenwe. Uhagarariye umuryango azahya yishyura 10,000 kuri buri muntu warenzeho.

Na ho Kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe, ubuyobozi bw’irimbi buzishyura25,000 kuri buri muntu warenzeho.

Kwitabira umuhango wo gushyingira harengejwe umubare w’abantu bagenwe. Uwakiriye icyo gikorwa (itorero cyangwa idini, aho biyakirira, ushinzwe irangamimerere) azishyura 25,000 kuri buri muntu warenzeho.

Aha hazaniyongeraho guhagarika ibikorwa by’itorero cyangwa idini n’ahakiriwe abitabiriye umuhango wo gushyingira harengejwe umubare wagenwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe; gufatira igihano cyo mu rwego rw’akazi umukozi ushinzwe irangamimerere.

Gutegura, gutumira no kwitabira ibirori, iminsi mikuru, bihuza abantu mu buryo butemewe (gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, bridal shower, baby shower n’ibindi). Umuntu watumiye n’uwakiriye bazajya bacibwa ibihumbi 200. Uwitabiriye icyo gikorwa azishyura 25,000.

Aya mabwiriza avuga ko kukoresha amateraniro mu misigiti, kiliziya cyangwa insengero bitaremerwa gufungurwa, umuyobozi wa kiliziya, urusengero cyangwa umusigiti azajya yishyura 150000.

Gukoresha amateraniro mu kiliziya, insengero, imisigiti, hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, umuyobozi azajya acibwa 10,0000.

Ikindi aya mabwiriza agarukaho ni igihe umuntu avuye cyangwa agiye ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19. Abazajya bafatwa bazajya bishyura 50000.

Gutoroka ahagenewe kwita kubafite uburwayi bwa Covid-19 cyangwa ahasuzumirwa abayikekwaho. Uwatorotse azishyura 100,000, uwamwakiriye azishyura 100,000.

Gufungura akabari ahasanzwe akabari, akabari ko muri hoteli kabari ko muri resitora, akabari ko muri butike, akabari ko muri supamaketi, n’akabari ko mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari. Kuri iyi ngingo, nyiri ubucuruzi, nyiri urugo, azishyura 150,000.

Kuri aya mande hiyongeraho kandi gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu. Akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Umuntu uzajywa ufatirwa mu kabari cyangwa ahandi hose hahinduye akabari azajya yishyura ibihumbi 25.

Amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitagennye uburyo bwo gufasha abazigana kwirinda icyorezo cya Covid-19 (uburyo bwo gukaraba intoki, gupima umuriro, kwerekana aho guhagarara/kwicara bahanye intera no gushyiraho abafasha mu kubahiriza izo ngamba), amasoko, inyubako nini (shopping mall, banks,gare) bazishyura 300,000 atangwa n’ubuyobozi bw’isoko, gare cyangwa inyubako z’ubucuruzi.

Ku bandi bacuruzi bakorera mu nyubako zavuzwe haruguru cyangwaahandi hose (amaduka,butike, ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi, igarage n’abandi) nyiri ubucuruzi cyangwa igikorwa azishyura 50,000.

Kutubahiriza ingamba z’ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi zashyizweho na KomiteNyobozi y’Umujyi wa Kigali ku wa 4 Gicurasi 2020. Nyiri igikorwa azishyura amafaranga uhereye 100,000 kugera kuri 1,000,000 hashingiwe ku gaciro k’imirimo y’ubwubatsi.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 03/09/2020
  • Hashize 4 years