Umujyi wa Kigali uvuga ko inzego z’ubuzima zigira inama abanyamugi kugenda n’amaguru

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangaza ko siporo ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali idahagije mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko mu Mujyi wa Kigali habarurwa nibura abagore 21.2% bafite umubyibuho ukabije.

Abagabo 4.3% bafite umubyibuho ukabije mu gihe abaturage 12.1% mu Mujyi wa Kigali muri rusange bafite umubyibuho ukabije.

Abantu 9.8% by’abatuye Umujyi wa Kigali bo barwaye diyabeti.

Dr. Uwinkindi François, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), asobanura ko Siporo ari uguhozaho kuko ngo inshuro ebyiri mu kwezi zidahagije.

Yagize ati: “Buriya iyi Car free day irafasha abantu gukora siporo ariko buriya imeze nkaho ari ubukangurambaga, tubwira abantu ngo siporo ni nziza ariko iminsi ibiri mu kwezi ntihagije kubera yuko ubundi twagombye gukora iminota 30 buri munsi.”

RBC igaragaza ko abantu bagombye gukora siporo iminota 150 mu cyumweru kugira ngo bagabanye ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Dr Uwinkindi ahamya ko ubuzima abanyamujyi babayeho butandukanye n’ubuzima abanyacyaro babayeho.

Agira ati: “Abantu benshi mu Mujyi bakoresha imodoka, wa muntu wo mu cyaro agenda iminota 30 n’amaguru akaba akoreyemo siporo.

Akazi kenshi mu Mujyi wa Kigali gakorerwa mu biro bityo ntibabone umwanya uhagije wo gukora siporo. Ibyo nabyo biri mu byongera bya byago byo kurwara indwara zitandura.”

Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, asobanura ko Umujyi wihariye kuko utagira abantu babyuka bajya guhinga, ahubwo ngo ugira abantu bakora akazi kabasaba kwicara umwanya munini cyangwa se kabasaba kugenda mu modoka.

Umujyi wa Kigali uvuga ko inzego z’ubuzima zigira inama abanyamugi kugenda n’amaguru.

Emma Claudine yagize ati: “Niba ukora akazi wicaye ushobora gushyiramo umwanya wo guhaguruka n’uwo gukora uhagaze. Ibirenze ibyo kuba twashyira ingengo y’imari mu bikorwa bishobora kurwanya ziriya ndwara, ni ibintu bigira inyungu ku gihe kirekire.”

Umujyi wa Kigali nawo uhamya ko siporo inshuro ebyiri mu kwezi atari zo umuntu yagombye gukora.

Ati: “Ahubwo ni igihe twashyizeho cyo kwibutsa abantu ngo burya siporo ni ingenzi mu buzima.

Niba Umujyi wa Kigali ushobora gufata umwanya wo kuvuga ngo gahunda zose zikorwa n’imodoka zibe zihagaze abantu bakore siporo, ni ikintu cyo kwibutsa ko abantu bakwiye gukora siporo, muri make ni ubukangurambaga tuba dukora bwo kwibutsa ko siporo ari ingenzi.”

RBC yahamirije Imvaho Nshya ko indwara zitandura ari ikibazo kirimo kuzamuka mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.

Mu Rwanda, abantu bagera kuri 16.8% bafite umuvuduko w’amaraso ariko ikibazo abivuza baracyari bake cyane kuko ngo ntibarenga 15%.

Abaturage 85% baracyagendana umuvuduko w’amaraso cyangwa ntibagera kwa muganga.

Dr Uwinkindi agira ati: “Abo ni bo tubona nyuma, aho baza kwa muganga umutima waramaze kwangirika.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) bugaragaza ko abanywa itabi mu Mujyi wa Kigali bangana na 6.9%.

Akarere ka Nyarugenge kaza ku isonga aho abaturage 14.7% banywa itabi.

Mu batuye Umujyi wa Kigali, abangana na 42% banywa inzoga. Akarere ka Nyarugenge kaza ku isonga kuko 43.5% banywa inzoga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ritangaza ko hagati y’umwaka wa 2007 na 2022, habonetse abantu 7,122 barwaye kanseri.

Umubare munini w’abagabo barwaye kanseri, ni abarwaye kanseri ya porositate bangana na 491, mu gihe abagore 612 barwaye kanseri y’inkondo y’umura.

U Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya indwara ya diyabete n’indwara zitandukanye, ari nako hatangwa serivisi zo gupima hakiri kare indwara zitandura mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Uwinkindi François, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)
Umujyi wa Kigali wagaragarijwe uko indwara zitandura zihagaze
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2024
  • Hashize 2 weeks