Umujyi wa Kigali uravugwaho kubeshya abaturage ukabirukana aho bari batuye

  • admin
  • 06/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umujyi wa Kigali wasenyesheje abaturage muri Kimisagara kugira ngo bubakirwe inzu y’icyigererezo, none barinubira kutayituzwamo bose.

Imiryango itatu igizwe n’ingo zirenga esheshatu ituye ahitwa Mpazi, yatanze amazu yayo muri 2017 arasenywa, abayabagamo bajya gukodesha kugira ngo bubakirwe mu buryo bugezweho.

Ibi byakozwe nyuma y’uko Leta y’u Busuwisi yari imaze gutanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 yo kubakira abo baturage.

Inyubako yabagenewe igizwe n’amazu umunani, yatashwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), Cyriaque Harelimana kuwa 02 Ukwakira 2018.

Bamwe mu bakekaga ko bazahabwa aho gutura bavuga ko batunguwe no kubona ingo eshatu ari zo zonyine zatujwe muri iyo nyubako, kandi nabwo buri rugo rukaba rwaragiye rufata amazu abiri abiri kubera kuba mato.

Uwambayingabire Marie Yvonne, ni umwe mu bahawe aho gutura nyamara afite abavandimwe batatu batunze ingo, bose ngo bari batuye mu mazu y’umubyeyi wabo yashenywe.

Amasezerano izo ngo enye zagiranye n’Umujyi wa Kigali, avuga ko amazu zari zituyemo yari afite agaciro k’amafaranga miliyoni 15, kakaba ari ko gaciro k’amazu yahawe urugo rw’Uwambayingabire rwonyine.

Uyu yishimiye ko bamuhaye amazu abiri afite ibyumba bitanu bihwanije umubare n’ibyari bigize inzu ye, ariko yirinze gutanga igisubizo gihamye cy’aho azatuza barumuna be batahawe inzu n’imwe.

Agira ati:”Agaciro k’inzu baduhaye nakemeranyijweho n’umuryango wanjye. N’iyo twava aha dufite uko tubyumvikanaho”.

Sindikubwabo Jean Marie Vianney na mushiki we Uzanyinzoga Jeanne bavukana na Uwambayingabire, baravuga ko baheze mu gihiraho nyuma yo kubona mukuru wabo ari we uhabwa inzu wenyine.

Umwe agira ati:”Ntituzi niba Yvonne ajya muri iyo nzu ngo natwe tuyijyemo”, undi ati:” Dusigaye mu gihirahiro”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi ushinzwe amazu yo guturamo mu mujyi wa Kigali, Injeniyeri Kwisanga Norbert asobanura ko buri rugo ruzahabwa amazu arenze imwe, akaba ari nayo yahawe Uwambayingabire wenyine.

Nta bindi bisobanuro byatanzwe n’abayobozi barimo Injeniyeri Kwisanga, uretse kuvuga ko bazakomeza kubiganiraho n’abaturage bavuga ko barenganijwe.

Aba baturage kandi bavuga ko amazu bakodeshaga yo batakwirirwa bayasaba mu gihe batarabona n’aho gutura, n’ubwo ngo ari yo bavanagamo imibereho.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Harelimana Cyriaque ashima gahunda yo gutuza abaturage hamwe, ndetse akemeza ko hazakomeza gushakwa abaterankunga bazubakira abatuye mu kajagari amazu agezweho.

Ati:”Mu gihugu hose turateganya kubaka amazu agera ku bihumbi 400 mu myaka ine cyangwa itanu, ni gahunda nziza ishobora kuba icyigererezo muri Afurika hose”.

By’umwihariko umuryango SKAT w’abubatsi baterwa inkunga n’u Busuwisi, wizeza ko uzafatanya n’umujyi wa Kigali kubaka amazu ya rusange 200.

JPEG - 232.4 kb
Imwe munzu bubakiwe

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/10/2018
  • Hashize 6 years