Umujyi wa Kigali: Abaturage bahawe umurongo wa telefone bazajya bahamagara igihe babuze ibiryo

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage guhamagara inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi kugira ngo bahabwe ibyo kurya muri iki gihe cya COVID19.

Mu itangazo Imvaho Nshya ifitiye kopi, Umujyi wa Kigali utangaza ko hashyizweho umurongo utishyurwa abaturage badafite ibyo kurya bazajya bahamagaraho.

Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abaturage ko muri iki gihe twubahiriza amabwiriza ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, abafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagara umurongo utishyurwa 3260”.


Kugeza ubu Ministeri y’Ubuzima ivuga ko Abarwayi 2 bashya batangajwe nyuma y’amasaha make umubare w’abarwayi ba COVID-19 uvuye ku 102, nyuma yo gusezerera 4 bakize neza.

Muri rusange abakirimo gukurikiranwa kwa muganga ni 100. Abarwayi bashya batahuwe ko bahuye n’abarwayi ba Koronavirusi mu Rwanda.

Abagaragayeho iyi ndwara bose bahise bashyirwa mu kato ndetse bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’Ubuzima, bakaraba intoki kenshi ndetse banubahiriza intambwe ya mbetero hagati y’abantu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abatuye Umujyi wa Kigali gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, baguma mu rugo nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 4 years