Umuhungu yishe abo mu muryango we bose akoresheje ishoka ntiyasiga n’uwo kubara inkuru

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years

Umuhungu w’umunyeshuri w’imyaka 16 wo mu gihugu cy’Uburusiya yishe abo mu muryango we bose akoresheje ishoka ntiyanasiga n’uwo kubara inkuru nawe ahita yiyahura.

Uyu muhungu witwa Timur Kimaletdinov bivugwa ko yarimbaguye aba bantu mu masaha y’ijoro aho mu bo yishe harimo nyina yakundaga,impanga bavukanaga z’imyaka ine y’amavuko,sekuru ndetse na nyirakuru.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko uyu muhungu yari umuhanga mu ishuri aho yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse ko yanegukanye igihembo cy’umunyeshuri witwaye neza mu gace yari atuyemo ariko ngo birangiye afashe ishoka arihekura nawe atibabariye.

Timur akimara kwica abo bose ngo nawe yahise nawe yiyahura akoresheje rukuruzi ya telefone.

Ikandiko gato yasize mu cyumba bariramo,hari handitsemo ko akunda umuryango we wose cyane cyane sekuru witwa Viktor w’imyaka 66 na nyirakuru,Lidia, w’imyaka 69 y’amavuko.

Yongeyeho ko “byari bibabaje” ariko ko byari ngombwa ko abica.

Muri ako kandiko kandi,Timur yavuze ko yishe sekuru na nyirakuru kubera ko atashakaga ko basigarana agahinda k’uko yishe abandi.

Iyi nkuru ya dailystar ivuga ko nyina na sekuru bashatse kwirwanaho ariko ngo abandi yabasanze mu buriri bwabo aba ariho abicira.

Mu butumwa bw’ijwi yasigiye inshuti ye yitwa Evgeny yamubwiye ko byari “byoroshye” ku bica.

Inshuti ye bigana ku ishuri yitwa Daniil w’imyaka 16 y’amavuko niyo yatanze amakuru amaze kubona umurambo w’uwo muhungu.

Abaturanyi b’iwabo wa Timur bavugaga ko yari umwana wishimiwe n’umuryango we bitewe n’uko yari umuhanga mu masomo ku ishuri.

Abaturanyi babonye imirambo itanu ifite ibikomere biteye ubwoba by’ishoka yabicishije nyuma y’uko ku cyumweru mu gitondo batabonye sekuru Viktor na nyirakuru Lidia aho bakundaga kuba bari mu murima w’imboga.

Umurambo wa nyina witwa Marina uwo muhungu yari yacagaguye bawubonye wegeranye n’imirambo y’impanga bavukanaga Sofia na Anton.

Kugeza ubu ngo polisi iracyashakisha ngo imenye icyateye uwo muhungu gukora ayo mahano.

Inshuti z’umuryango zavuze ko Marina yakundaga abana be.Bavua ko uyu mugore nyina wa Timur yari yaratandukanye na se w’abo bana bose.

Umwe mu nsuti za Timur yavuze ko yari yaramubwiye ko ababazwa n’igihe nyina ata kuri barumuna be b’impanga ndetse ko arambiwe no kumubona ameze nk’umuyaya wabo.

Iyi nshuti kandi yavuze ko Timur yari yaravuze ko afite umugambi wo kwica umuryango we wose ariko ngo ntabwo yabifashe nk’ukuri yagiraga ngo arimo kwikinira.

Vasily Zima uwuhagarariye umushinjacyaha mukuru yagize ati “Uyu mwana yari umunyeshuri w’intangarugero mu kwitabira no gutsinda amarushanwa menshi asaba ubwenge”.

JPEG - 91 kb
Nyina wa Timur witwa Marina akikiye impanga ze arizo Sofia na Anton ubwo bari bakiri bato
JPEG - 48.3 kb
Timur akimara kubica bose ishoka yahise ayirambika mu gikoni
JPEG - 26.5 kb
Imirambo yose bayisanze mu ruganiriro ariho yayirunze

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years