Umuhungu yafashe ku ngufu nyina,mushiki we na muramu we,maze abo mu muryango we bahita bamwica

  • admin
  • 19/11/2019
  • Hashize 4 years

Abantu bane bo mu muryango umwe batawe muri yombi nyuma yo kwica umuhungu wabo wakundaga gusinda agafata ku ngufu abo mu muryango bose adasize na nyina.

Ibi byabereye mu gace ka Datia muri Madhya Pradesh mu gihugu cy’Ubuhinde aho uyu muhungu bivugwa ko yari asanzwe anywa agasinda maze akadukira nyina,mushiki we na muramu we maze akabafata ku ngufu.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa polisi mu gace ka Datia,Geeta Bhardwaj,avuga byamenyekanye nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera ubonetse mu musozi wa Gopaldas tariki ya 12 Ugushyingo 2019 ari nabwo bamenye imyirondoro ye,hanyuma umuryango we ukavuga ko bamwishe kuko bari barambiwe amakosa ye.

Bhardwaj yagize ati “Umurambo wabonetse tariki 12 Ugushyingo maze isuzuma rigaragaza ko yishwe anizwe kugeza apfuye.Nyuma yo kumenya imyirondoro ye,byagaragaye ko yari yasinze kandi n’umuryango we wari umaze kumurambirwa.Ubwo twabazaga umuryango we batwemereye ko aribo bishe umuhungu wabo kuko yari yarigeze gufata ku ngufu nyina,mushiki we ndetse n’umugore wa murumuna we bitewe no gusinda”.

Mu kwiregura se yavuze ko tariki 11 uku kwezi,nyakwigendera yaje mu rugo yasinze agerageza gufata ku ngufu umugore wa murumuna we (muramu we) ari naho bahise bafata umwanzuro wo kumwica.

Ati”Yabikoze inshuro nyinshi mu bihe byahise,bityo kuri iyi nshuro twamwishe maze umurambo we tuwujugunya mu musozi wa Gopaldas.”

Polise ikaba yataye muri yombi ise umubyara,umugore we,umuhungu we muto ndetse n’umukazana we.

Abo bose bafashwe bahise bagezwa imbere y’urukiko ejo kuwa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019 banahita batangira kuburanishwa.

Gusa amakosa ashobora kubahama ngo ni uko uyu muryango wihaniye ukagera aho wica uwo muhungu aho kumujyana mu buyobozi ngo bube aribwo bumukurikirana kuri ibyo byaha yari yaragize akamenyero,ubwo yafataga ku ngufu abo bagore mu minsi yabanje abasanze mu rugo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/11/2019
  • Hashize 4 years