Umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa yagiye gusaba umugeni abwirwa amagambo ateye ubwoba [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 21/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa witwa Andile Ramaphosa w’imyaka 36 yageze muri Uganda aherekejwe n’abasaza bazi kuvuga imisango bo mu muryango we, baje gukwa umukobwa witwa Bridget Birungi w’imyaka 37 usanzwe arererwa murugo rwo kwa Amama Mbabazi, aho bari baje bitwaje ishyo ry’inka zigera ku ijana zo gukwa uwo mukobwa babwirwa amagambo ateye ubwoba.

Mu baje baherekeje Andile Ramaphosa harimo sekuru cyangwa umubyeyi wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa,na Perezida Cyril Ramaphosa ndetse n’abandi bantu 11 bo mu muryango we bageze i Kampala muri Uganda, bakirirwa mu rugo rwa Amama ruherereye mu gace ka Kololo aho bari bajyanywe no gusaba uwo mugeni kuko ariho arererwa.

Muri uyu muhango Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda yavuze ko umukobwa we batamugurana inka 100 nk’uko byari byatangajwe. Avuga ko batamugurisha ahubwo ko izo nka baziha umusore n’umukobwa bagiye kurushinga kugira ngo nabo bazabashe guteza imbere urugo rwabo.

Amama Mbabazi yavuze kandi ko n’ubwo umuhango wazanye aba bakwe ari uwo gukwa, atariko biri, ku bwe ngo abifata nko kubatesha agaciro.

Amama Mbabazi yagize ati “Ntabwo tubaha umukobwa wacu kuko aracyari uwacu, ntabwo tumugurisha kubera inka muje mwitwaje”.

Yungamo ati “ibyo mwaduha byose turabiha umuryango mushya nabo bazabibyazemo ibindi byinshi bateze imbere umuryango wabo. Ibi ni amateka y’ivangura kandi tugoma kutabyemera.Ahubwo twagakwiriye kuba twubakira uyu muryango mushya ugiye kuvuka, tukabafasha kwiyubaka mu rugendo bagiye gutangira.”

Dusanzwe tuzi ko mu muco nyarwanda abagiye gukwa umugeni akenshi bakwa inka ariko no muri Uganda nabo barabikora ibyo bishatse kuvuga ko abaturanye babyarana abana basa kuko duhuje umuco n’igihugu cya Uganda.Gusa biratangaje kuba umugeni bamukwa ishyo ry’inka ringana gutyo.




Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda yavuze ko umukobwa we batamugurana inka 100 nk’uko byari byatangajwe
Mu baje baherekeje Andile Ramaphosa harimo sekuru cyangwa umubyeyi wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa na Perezida Cyril Ramaphosa ndetse n’abandi bantu 11 bo mu muryango we bageze i Kampala muri Uganda
Umuryango wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa wahise unacibwa icyiru cy’intama imwe bitewe n’uko umusore wabo yateye inda uyu mukobwa batararushinga

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/05/2018
  • Hashize 6 years