Umuhungu wa Jose Mourinho ukina mu imuzamu kuri ubu yabonye ikipe nshya

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years

Byamaze kumenyekana ko umuhungu wa Jose Mourinho ari umukinnyi mushya wa Fulham. Jose Junior w’imyaka 16 ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ari umukinnyi mushya muri Fulham mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni ubwa mbere agiye kure ya papa we kuko mu makipr se yatozaga ubundi babaga bari kumwe.Sky Bet Championship club Fulham. Haba muri Real Madrid ndetse no muri Chelsea.

Ku myaka ye 16, Jose Junior ukina nk’umunyezamu yakinnye mu makipe nka Real Madrid na Chelsea ubwo papa we yayatozaga. Yamaze gushyira umukono ku masezerano n’ikipe ya Fulham y’imyaka ibiri. Ubwe niwe wabaye uwa mbere kbwitangariza ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye arigusinya ayo masezerano. Ni amasezerano azamara imyaka ibiri. Agiye kumara icyo gihe yigira muri Academy k’iyi kipe.

Ki ifoto yashyize kuri Instagram ye yari iherekejwe n’aya magambo “ ntewe ishema no kuvuga ko maze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Fulham. Ndashima buri wese wamfashije. Nzabahesha ishema. Ni ibihe byiza ku muryango wa Mourinho kuko na Mourinho senior ari mu bihe bye byiza mu kazi gashya na Manchester United. Nyuma yo gusinya imyaka itatu atoza Luis Van Gaal, ubu yamaze gusinyisha abakinnyi babiri. Abo ni gihangange Zlatan Ibrahmovic, n’umunya Cote D’Ivoire Eric Bailly.




Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years