Umuhungu wa Dr Dusingizemungu Perezida wa IBUKA yitabye Imana azize impanuka y’imodoka

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Nkusi Cyubahiro Herve Umuhungu wa Perezida wa IBUKA Dr Jean Pierre Dusingizemungu yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ubwo yavaga ku ishuri yigaho rya AUCA (Adventist University of Central Africa).

Impanuka y’imodoka yatwaye ubuzima bw’uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yatewe n’urugi rwa Bisi rwari rudafunze neza hanyuma rufungutse ruramukubuza yitura hasi arakomereka ageze mu bitaro bya Legacy ahita yitaba Imana.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda,Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Muhabura.rw ko iyo mpanuka yabereye ku muhanda wa Kigali-Kabuga ahazwi nko kuri 12.

Yagize ati”Ni impanuka yabaye ejo saa kumi nimwe aho yariho agenda n’amaguru.Noneho bisi nini urugi rwayo rw’ahabikwa imizigo rurifungura ruramukubita ageze mu bitaro yitaba Imana”.


Nyakwigendera Nkusi Cyubahiro ari kumwe n’ababyeyi be

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 5 years