Umuhindekazi ukina Firimi z’ibihinde yatawe muri yombi kubera kwiyambika ubusa[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/04/2018
  • Hashize 6 years

Sri Reddy icyamamare akaba n’Umukinnyi wa Filimi z’ibihinde yatawe muri yombi na polisi y’Ubuhinde kubera kwigaragambya yambaye ubusa,aho ashinja abakora ama filimi ko babaka ruswa y’igitsina aho babasaba amafoto n’amashusho bambaye ubusa buri buri.

Uyu mukinnyi w’Ibihinde yabwiye Polisi ko kwambara ubusa arengera inyungu z’abandi ntacyo bimutwaye kuko abategura amafilimi mu Buhindi bamaze kugira akamenyero ibyo gusaba abakobwa amafoto bambaye ubusa kugira ngo bahabwe akazi.

Reddy yavuze ko buri mukobwa ushatse kwinjira mu gukina filimi asigaye ategekwa, kwifotora ndetse no kwifata amashusho akayoherereza abashinzwe gutegura no gukinisha amafilimi bikaba ariyo mpmvu yatumye afata umwanzuro wo kwerekana amabere ye ku karubanda,wenda Leta hari icyo yakora ngo uyu muco ucike burundu.

Uretse kuba yaburaniraga abakobwa bagenzi,uyu Reddy yavuze ko nawe atagihabwa akazi ko gukina filimi nkuko byahoze ndetse yibaza impamvu bamuhagaritse muri Tollywood,inzu itunganya amafilimi yo muri Telugu.

Uyu muhindekazi yambariye ubusa mu gace ka Hyderabad mu majyepfo y’Ubuhinde,hafi y’inzu itunganya amafilimi aho abantu bahise baza kumushungera polisi ihita imuta muri yombi cyane ko mu muco wabo bibujijwe kwambara ubusa kuburyo uwu bikinishije ahita akurikiranwa n’ubutabera.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/04/2018
  • Hashize 6 years