Umuherwe w’ikipe ya Leicester City yitabye Imana [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 5 years

Indege y’umuherwe wa Leicester City, Vichai Srivaddhanaprabha, yasandariye hafi ya stade y’iyi kipe. Byemejwe ko uyu mugabo w’umunya-Thailand ari mu bantu batanu basize ubuzima muri iyi mpanuka.

Impanuka y’indege y’umuherwe wa Leicester City yabaye nyuma y’isaha imwe umukino wahuje Leicester City na West Ham United urangiye, ibera hanze ya King Power Stadium stade y’iyi kipe ariko hashira amasaha 27 ntawe uramenya niba uyu muherwe ari mu bayiguyemo.

Gusa inshuti ye ya hafi ndetse akaba n’umukinnyi w’iyi kipe yahise atangariza BBC ko ubwo iyo mpanuka yabaga,umuherwe w’ikipe yabo yari ayirimo ariko bikomeza kuba urujijo kuko hari hagitegerejwe ukuri kuri buve aho iyo mpanuka yabereye nyiri zina.

Muri ijoro ryo kuri iki Cyumweru nibwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko ibabajwe no kuba Vichai Srivaddhanaprabha ari mu bantu batanu bapfiriye muri iyi ndege yahiye.

Iti “Tubabajwe cyane no kwemeza ko umuyobozi wacu Vichai Srivaddhanaprabha ari mu bantu babuze ubuzima mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo indege yamuvanaga kuri stade, we n’abandi bantu bane yakoraga impanuka hanze ya King Power Stadium. Mu bantu batanu bari muri iyi ndege ntawarokotse.Isi ibuze umugabo ukomeye”.

Uyu mugabo yitabye Imana ari kumwe n’abantu bane barimo abapiloti b’iyi ndege aribo Eric Swaffer na Izabela Lechowicz ndetse n’abandi bantu babiri bari mu buyobozi bwe aribo Nursara Suknamai na Kaveporn Punpare.


Vichai Srivaddhanaprabha(Hejuru ibumoso),Izabela Roza Lechowicz (hejuru iburyo),Kaveporn Punpare (hasi ibumoso),Nursara Suknamai (hasi hagati) na Eric Swaffer( hasi iburyo)

Iyi nkuru y’inca mugongo imaze kumenyekana neza,Abantu batandukanye bahise bagaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mugabo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tailand ryahise ritangaza ko “ribabajwe cyane n’urupfu rwihutiyeho rw’uwo mugabo”.

Umutoza w’ikipe y’abagore muri Tailand nawe yahise yihanganisha kandi asabira umugisha umuryango wa Vichai.

Umuyobozi mukuru wa shampiyona ya Premier League,Richard Scudamore we yagize ati”Vichai yari umuntu w’umugabo, wazanaga kubahana muri uyu mukino ndetse akanyura abaganira na we, kandi tuzamukumbura cyane.

Uruhare yagize muri Leicester nk’ikipe no mu mujyi [wa Leicester] ruzahora rwibukwa iteka”.

Abakinnyi b’ikipe ya Leicester nabo bagaragaje akababaro batewe n’umuherwe w’ikipe yabo barimo Jamie Vardy, Kaspar Schmeichel na Shinji Okazaki uyu we yavuze ko amagambo atagaragaza umubabaro afite.

Polisi yo yavuze ko bagiye gukora iperereza bakamenya neza nyirabayazana w’icyatumye indege ikora impanuka.

Kuri ubu biravugwa ko umuhungu we Aiyawatt Srivaddhanaprabha, ariwe uri bihite ahabwa iyi kipe agasimbura umubyeyi we.

Yari umuherwe wa 388 ku rutonde rw’abafite ifaranga rukorwa na Forbes Magazine. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 4.9 z’amadolari ya Amerika.


Ikiriyo cyabereye inyuma ya sitade y’ikipe(King Power Stadium)
Iyi ni ingoma yatawe n’umufana w’ikipe amaze kumva inkuru y’inca mugongo

Ibi ni ibimenyetso abafana bashyize inyuma ya sitade bigaragaza ko umuherwe w’ikipe yabo azahorana nabo batazamwibagirwa

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 5 years