Umuherwe w’ikipe ya chelsea yangiwe gutura mu gihugu cy’ Ubusuwisi

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years

Amakuru aravuga ko Roman Abramovich, umuherwe w’Umurusiya ufite umutungo ubarirwa muri za miliyari akaba na nyir’ikipe ya Chelsea, Ubusuwisi bwamwimye ibyangombwa byo kwemererwa gutura muri iki gihugu.

Polisi y’Ubusuwisi yagiriye inama abategetsi b’iki gihugu kumwima uru ruhushya kubera kumucyekaho kuba ashobora kuba mu bikorwa by’amafaranga afite inkomoko idakurikije amategeko cyangwa akaba akorana n’imitwe y’abanyabyaha.

N’ubwo ibi bivugwa Abramovich avuga ko nta kibi yakoze ndetse ntabwo arigera ashinjwa ibyaha mu Busuwisi cyangwa ahandi.

Ibi birego bishingiye ku gucyeka kudafite gihamya kwa polisi y’Ubusuwisi, kwagiye ku karubanda nyuma yaho igitangazamakuru Tamedia cyo mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi kiboneye ibaruwa ya polisi bikubiyemo.


Roman Abramovich, umuherwe w’Umurusiya niwe nyir’ikipe ya Chelsea

Uwunganira mu mategeko Bwana Abramovich, yavuze ko umukiliya we nta na rimwe yari bwigere ashinjwa kuba cyangwa gukorana n’imitwe y’abanyabyaha.

Yarwanye inkundura mu mategeko ngo iyo nkuru ntisohoke muri icyo gitangazamakuru, ariko iki gitangazamakuru kiza gutsinda uru rubanza nyuma y’amezi menshi.

None amashami yacyo atandukanye yatangaje inkuru yuko polisi y’Ubusuwisi yavuze ko ifata Abramovich nk’umuntu ushobora guteza “umutekano mucye” kuri rubanda aramutse yemerewe gutura muri iki gihugu.Gusa amakuru avuga ko polisi itigeze itanga impamvu ishingiraho.

Daniel Glasl, wunganira mu mategeko Abramovich, yavuze ko yababajwe cyane n’itangazwa ry’ayo makuru y’ibanga akubiye mu nyandiko za leta y’Ubusuwisi.Abramovich yari yifuje gutura mu gace k’imisozi ko kuruhukiramo ka Verbier mu Busuwisi.

BBC ducyesha iyi nkuru ivuga ko, ku bategetsi bo muri iki gihugu, gucyekwa gusa gukoresha amafaranga afite inkomoko inyuranyije n’amategeko, bihagije ngo umuntu yimwe ibyangombwa byo kuhatura.

Yongeyeho ko Abramovich atari we muherwe wa mbere ukomoka mu Burusiya wangiwe gutura mu Busuwisi, ko ahubwo ari uko ari we uzwi cyane muri abo bandi.


Abramovich Ubusuwisi bwamwimye ibyangombwa byo kwemererwa kuhatura

Mu ntangiriro y’uyu mwaka,Abramovich yakuyeho ubusabe bwe bwo kongerera agaciro impapuro zimwemerera gutura mu Bwongereza.

Hari nyuma y’uko gucyerererwa kuzimuha bigaragaye nk’ibyamubujije kujya mu Bwongereza kureba umukino wa nyuma ikipe ye ya Chelsea yatsindagamo Manchetser United ikegukana igikombe cya FA Cup.

Kuva icyo gihe, ubu yamaze kubona ubwenegihugu bwa Israel, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Israel. Iki gihugu giha ubwenegihugu abo mu bwoko bw’Abayahudi bakigannye, gishingiye ku itegeko rijyanye no gusubira mu gihugu.

Abafite impapuro z’inzira za Israel bashobora kujya gusura Ubwongereza batagombeye ikindi cyangombwa cy’Ubwongereza, ariko Abarusiya bo ntabwo babyemerewe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years