Umuherwe wa mbere muri Afrika y’Uburasirazuba yashimuswe

  • admin
  • 11/10/2018
  • Hashize 6 years

Umuherwe wa mbere muri Afrika y’Uburasirazuba (EAC) akaba n’umutanzania Mohammed Dewji azwi ku izina rya Mo Dewji, yashimuswe uyu munsi tariki 11 mu gitondo cya kare agiye muri siporo.

Inkuru zitangwa n’ababibonye zivuga ko Mo yageze muri hoteli nziza iri mu karere ka Oysterbay mu mujyi wa Dar es Salaam nk’uko asanzwe abikora buri munsi mu gitondo kugirango agorore ingingo.

Akiva mu modoka ye, abantu batamenyekanye bahise barasa hejuru hanyuma bahita batwara uwo mucuruzi mu modoka yabo.

Umukuru w’igipolisi cya Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa, abazazwa na BBC yavuze ko iyo nkuru bayumvise kandi ko bari kubikurikirana.

Mambosasa yagize ati “Twamenye ibyo byabaye, igipolisi kirimo kirabikurikirana.”

Minisitiri w’ibidukikije Januari Makamba usanzwe ari inshuti ya Mo Dewji yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yavuganye na se wa Mo Dewji, amubwira ko umuhungu we yashimuswe.

Umuyobozi w’intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda yavuze ko inzego zose zishinzwe umutekano ziri ku kazi, kandi ko hari n’abantu batatu ba bamaze gufatwa, ariko ko bigaragara ko abanyamahanga babiri ari bo bashimuse Mo Dewji.

Uyu muyobozi yavuze ko kuba abacyekwa atari abatanzaniya,ngo Leta igiye gushakisha ahantu hose kugira ngo hamenyekane aho abo bagabo banyuze n’aho baba.Gusa kugeza ubu impamvu yateye kumushimota ntiramenyekana.

Mo Dewji, uretse kuba ari umuherwe, ni n’umunyepolitike, kuko yigize no kuba umudepite wa Singida imyaka 10 kugeza mu 2015.

Dewji akunda kandi imikino akaba afite imigabane mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania.

Inkuru zitangwa n’ikinyamakuru cyandika ku byerekeye amafaranga n’ubukungu, Mo w’imyaka 43 ni we muherwe wa mbere wo muri EAC, akaba ari n’umuherwe ukiri muto muri Afrika yose.

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kubitangaza ngo Mo afite ubukungu bubarirwa muri miliyari 1.5 z’amadolari.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/10/2018
  • Hashize 6 years