Umuhanzikazi Rihanna yashyize hanze amafoto arimo kunywa urumogi

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Ikinyamakuru Celeb stoner cyashyize ahagaragara amafoto y’Umuhanzikazi Rihanna arimo kunywa urumogi ruzwi ku izina rya Marijuana ndetse kuri ubu uyu muhanzikazi akaba afite gahunda yo gutangiza umushinga wo gukora uruganda rwitwa MaRihanna.

Rihanna abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko ubusanzwe akunda urumogi yabitangaje ku rukuta rwe ati: MaRihanna ni uruganda rwange rushyashya isi igiye kumenya kandi nzi neza ko abantu benshi bazishimira ibikorerwa muri uru ruganda.



Umuhanzikazi Rihanna siwe wambere ugiye kwamamaza ndetse no gucuruza ibi biyobyabwenge kuko Snoop aherutse gutangira ikitwa Leafs by Snoop.

Rihanna ateganya gutangira gahunda yo gucuruza iri tabi mu duce tumwe na tumwe two muri America aho gucuruza itabi bisanzwe n’ubundi bifatwa nk’ibyemewe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years