Umuhanzikazi Britney Spears yerekanye kumugaragaro umusore bamaze igihe bakundana[ REBA AMAFOTO ]

Britney Spears yerekanye kumugaragaro umusore bamaze igihe bakundana, Sam Asghari, ko ubu ari fiancé we.Uyu muhanzi aracyari mu manza zo kurangiza imyaka 13 ishize atigenga ubwe cyangwa ngo yisanzure ku mutungo we.Yari yaravuze ko ibiri muri ayo masezerano bituma atabasha gushakana n’umukunzi we Asghari cyangwa ngo yongere kubyara.

Buriya buryo bwo kumugenga bwashyizweho mu 2008 ubwo hari impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe. Asghari yatangaje ifoto iriho impeta kandi bombi bari gusomana. Uhagarariye Asghari, Brandon Cohen, yameje aya makuru ku kinyamakuru People Magazine.

Yagize ati: “Uyu munsi umubano wabo umaze igihe kinini bawushyize kumugaragaro kandi bishimiye urukundo no gushyigikirwa beretswe.”Aba bombi bahuriye mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu 2016.

Sam Asghari w’imyaka 27, ni umutoza bwite wa siporo akaba n’umukinnyi wa cinema, yavukiye i Tehran muri Iran ariko ajya kuba i Los Angeles afite imyaka 12.

Mu kiganiro yahaye Forbes Magazine umwaka ushize, yavuze ko yageze muri Amerika ataravuga icyongereza na rimwe, ko “byari ingorane gutangira kuvuga ururimi rushya”.

Britney w’imyaka 39, yashyingiweho kabiri mbere. Mu 2004, yashakanye n’inshuti yo mu bwana Jason Alexander i Las Vegas ariko uko gushyingiranwa kwahise guhagarikwa nyuma gato.

Nyuma muri uwo mwaka, yashakanye n’umubyinnyi Kevin Federline, bafitanye abana babiri. Batandukanye mu 2007.

Mu cyumweru gishize, se w’uyu muhanzi Jamie Spears, yandikiye urukiko rw’i Los Angeles ko ashaka kurangiza ibyo kugenga umukobwa we. Britney akaba yari yarabisabye mu nkiko inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize.

Britney Spears yagiye avuga ko kugengwa na se byaranzwe “n’ubugome”.

Urukiko rwari rwarahaye se uburenganzira ku buzima n’umutungo by’umukobwa we.

2019 se yahagaritse kugenzura ubuzima bwa Britney ariko agumana ubwo kugenga umutungo we.

Britney Spears yabwiye urukiko rwa Los Angeles kuri ko yifuza ko se afungwa kuko yagiye amuhohotera akamufata nabi bitari ibya kimuntu.Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu njyana ya Pop yasobanuye ko yashyizwemo ku ngufu agapira gatuma adasama mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye anavuga ko atemerewe kuba yajya kugakuzamo.

Ati “Data akunda kuyobora, ntatinya no kuba yababaza umukobwa we inshuro 100.000%. Papa cyangwa undi uri mu byo kungenzura ndetse n’abandeberera inyungu bagize uruhare mu kumpana ubwo nangaga kujya mu bitaramo, bakwiriye kujya muri gereza.”

“Narabeshye ndetse mbwira Isi ko meze neza kandi nishimye. Nateshejwe agaciro. Narahungabanye. Ntabwo nishimye. Ntabwo nsinzira. Ndarakaye. Ni ubusazi. Narahungabanye. Ndarira buri munsi.”

Yakomeje avuga ko ashaka kuvanwa mu maboko ya se nta yandi mananiza abayeho nta n’irindi genzura.

Ati “Mu by’ukuri nizera ko ubu burenganzira bwo kugenzura imitungo no kunkurikirana mu muziki ari ukumpohotera. Ni icyifuzo cyanjye n’inzozi kuba ibi byose byashyirwaho iherezo.”

Britney Spears afata kumushyira mu maboko ya se nk’icuruzwa ry’abantu, n’ibindi bintu umuntu akora atabishaka ndetse ibintu bye nka telefoni, passport, amafaranga n’ibindi bikaba byafatirwa.

Yavuze ko adakwiriye kuba umucakara w’umuntu uwo ariwe wese, ahubwo agomba kuba umuntu ushobora kwifatira imyanzuro.yavuze ko yashatse kurushinga n’umukunzi we Sam Asghari bakaba banabyarana umwana ariko ntibimukundire kuko nta ruvugiro afite rwo gukora ikintu cyose yigenga.

Britney yaherukaga kuvugira mu rukiko mu 2019 ariko ibyo icyo gihe yavuze ntabwo byigeze bimenyekana mu itangazamakuru kuko yabikoreye mu muhezo. Yavuze ko iyaba yarumviswe atari kugaruka mu rukiko.

Yabwiye umucamanza Brenda Penny ati “Ndashaka kwiyumvamo ko numviswe ndetse ndakubwira ibi na none, ushobora noneho kumva uburemere n’ingano ndetse no kwangiza bankoreye.”

Kuva mu 2008 imitungo ya Britney Spears yagenzurwaga mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi muntu wabiherewe uburenganzira. Ibi akenshi bikorwa iyo umuntu adashoboye kwigenzurira ibintu bye, biba cyane ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abashaje.

Kuri Britney byatangiye agenzurwa na se by’igihe gito nyuma yo kugaragaza ko yaba yaragize ibibazo byo mu mutwe mu 2007.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2019 se niwe wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi.

Muri Nzeri 2019 yasimbuwe by’agateganyo na Jodi Montgomery kubera ibibazo by’ubuzima ariko muri Mutarama 2020 James “Jamie” Parnell Spears arongera asubirana umwanya we.

Ubusanzwe se wa Britney yafatanyaga na sosiyete ya Bessemer Trust isanzwe ireberera inyungu mu bijyanye n’imitungo imiryango myinshi ku Isi irenga 2500, ariko mu Ugushyingo 2020 iyi sosiyete yambuwe ubu burenganzira abusigarana wenyine.

Muri Werurwe uyu mwaka Britney yasabye ko Jodi Montgomery yasimbura burundu se mu bamureberera inyungu gusa n’iyo byabaho se yasigara ariwe ucunga amafaranga y’uyu muhanzi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe