Umuhanzikazi Asinah yibasiye abamaze iminsi bamutuka kubera amafoto agaragaza amabere ye

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Asinah ni umwe mu bahanzi badasiba mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga akoresha by’umwihariko Instagram na Snapchat akunze gushyiraho amashusho yigaragaza nk’umuntu uhora yishmye

Mukasine Asinah yibasiye umwe mu gatsiko k’abamaze iminsi bamwoherereza ibitutsi bamuryoza amafoto yashyize hanze agaragaza amabere ye.

Asinah Erra amaze imyaka igera kuri ibiri yinjiye mu muziki, aririmba mu njyana ya Dancehall na Afrobeat. Mu gihe gito amaze aririmba yagiye asohora indirimbo zacuranzwe ku maradiyo harimo ‘Izubu’, ‘Game Is Over’ afatanyije na Neg G The General, ‘Happy’, ‘Mapenzi’ n’izindi.

Yari amaze iminsi yifotoza mu buryo busa n’ubushotora abagabo yarangiza akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo aheruka gutukwa mu ntangiriro za Nyakanga 2017 nabwo yazize ifoto yerekana amabere yashyize ku mbuga nkoranyambaga bihurirana na video yari imaze iminsi ikwirakwizwa imugaragaza atigisa ikibuno mu mazi.

Asinah u amaze hafi icyumweru asohora amafoto y’uruhererekane yiganjemo ayerekana amatako n’andi yafotowe igice cyo hejuru ariko amabere agaragara.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2017, Asinah yashyize hanze indi foto mu zigaragaza amabere abiganjemo abamukurikira kuri Instagram baramwibasira abandi barimo abasore bakamushimagiza bamubwira ko ‘abanezeza’.

Umwe mu bafana yeruriye Asinah ko ‘ibyo akora abiterwa n’ihungabana yatewe no gutandukana na Riderman’, ibi byakuruye umujinya kuri uyu muhanzi maze asubiza uyu muntu ko ibyo ari gukora “bisa no kwibariza ubuhiri warangiza ukabwikubita”

Kuri iyi foto Asinah yambaye ikanzu yera, idoze ku buryo mu gituza hafunguye ku buryo igice cy’amabere kigaragara ari nabyo byatumye bamwe bamwadukira bakamutuka bamushinja kwiyandarika.

Kuri iyo foto Asinah yambaye ikanzu yera, idoze ku buryo mu gituza hafunguye ku buryo igice cy’amabere kigaragara ari nabyo byatumye bamwe bamwadukira bakamutuka bamushinja kwiyandarika.



  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 6 years