Umuhanzikazi Aline Gahongayire yatandukanye n’umugabo we

  • admin
  • 28/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu mujyi wa Kigali rwemeje ko Gahongayire Aline n’umugabo we Gahima Gabriel batandukana ntacyo bagabanye kuko nta mutungo bari bafite.Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017.

Ababuranyi bombi bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rw’ubutane bwasabwe na Gahima Gabriel ashaka gutandukana n’umugore we Aline Gahongayire, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko Gahima na Gahongayire bari bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore bagomba guhabwa ubutane.

Bombi bari barasezeranye ivangamutungo rusange ariko kubera ko nta mwana n’umutungo bombi bari bafitanye buri wese yemerewe kujya ukwe n’undi kwe.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwamaze iminota itagera kuri itanu, bombi bagaragaje ko bishimiye icyo cyemezo baramwenyura ndetse bagishyiraho umukono wemeza ko umwe atanye n’undi burundu.

Itangamakuru ryifuje kuvugana nabo, buri wese yanga kugira icyo atangaza avuga ko ari ibintu birebana n’ubuzima bwabo bwite.

Gahima Gabriel na Gahongayire Aline basezeranye kubana ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.

Mu iburana ry’urubanza rwabo rwa gatanya, Gahongayire Aline yagaragaje ko yifuza gutana n’umugabo we anagaragaza ko afite inyota yo kuzongera gushakana undi mugabo kuko ngo abona akiri muto. Gusa ariko Gahima ntiyerure neza ko azongera agashaka.

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

Yanditswe na Emille MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/11/2017
  • Hashize 6 years