Umuhanzi yatawe muri yombi nyuma yo gukora indirimbo irimo amagambo atesha agaciro idini ya Islamu

  • admin
  • 05/02/2019
  • Hashize 5 years

Umuhanzi ukizamuka wo mu cyaro cya Binali muri Nkande witwa Anderson Alfred Chipwaila uzwi ku izina rya Mesho yatawe muri yombi azira guhanga indirimbo yuzuyemo amagambo atesha agaciro idini ya Islam yumvikanamo gukangurira abayisilamu kurya ingurube.

Uyu muhanzi w’imyaka 29 y’amavuko yafatiwe ahitwa Mathambi nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Mutarama polisi yo muri Phalombe imushyizeho ingenza ngo zimuhigishe uruhindu kubera iyi ndirimbo yari yasohoye ayita ‘Mizikiti yonse ichoke ,nkhumba idyedwe’.

Icyo gihe umuvugizi mukuru wa Polisi James Kadadzera yemeje amakuru y’uko uyu muhanzi ari guhigwa ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019.

Kadadzera yavuze ko indirimbo yasohowe na Mesho ifite imbaraga z’ihohotera rikomeye,bityo ko ariyo mpamvu yashakishwaga hasi hejuru.

Ati”Iyi ndirimbo ifite imbaraga zikomeye z’ihohotera kuri ayo madini yibasiye.Polisi yakurikiranye iki kibazo ikoresheje imbaraga zayo zose kandi vuba”.

Muri iyo ndirimbo uwo muhanzi yahamagariraga abantu gukuraho imisigiti yose ku butaka bwa Malawi,kandi ko abayisilamu bashobora kurya ingurube, inyama ifatwa nk’ikizira gikomeye muri Islam (Haramu) bikaba n’icyaha gikomeye.

Abayisilamu bose bo mu gihugu cya Malawi ndetse n’abandi ku isi yose ntibashimishijwe n’iby’uyu muhanzi yakoze byo kwibasira idini yabo bavuga ko yabahohoteye akwiye gukanirwa urumukwiye bikabera urugero abatu bose bashaka kongera kubitekereza.

Uyu muhanzi kandi ntiyagarukiye aho kuko yibasiye n’idini ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi aho yavuze ko iridini rikwiye gukurwaho bityo ngo n’abayoboke baryo bashobora no kurya ifi zidafite amagaragamba(imamba,inkube=kamongo), izi nazo zitemewe kuribwa muri iri torero.

Umwaka ushize ,polisi yafashe undi muhanzi witwa Mwiza Chavula wari wasohoye indirimbo ikangurira abantu gufata abakobwa ku ngufu yise ‘rape’.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/02/2019
  • Hashize 5 years