Umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda Stromae ashobora kongera gushimisha abakunzi be [ AMAFOTO]

  • admin
  • 05/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda Stromae yafashe umwanzuro wo gusubika umuziki mu Ukuboza 2016, icyo gihe yavuze ko atacyiyumvamo ubushake bwo kuririmba, ngo yumvaga akeneye umwanya ntiyongere gukora ibitaramo no gusohora indirimbo nshya ze ahubwo akaba mu muziki mu bundi buryo.

Aganira n’ikinyamakuru Inrocks, yagize ati “Kuririmba, ndumva ntagifite ubushake bwo kubikora gusa umuziki sinzawureka Ndiyumvamo ko ngiye kwibanda cyane mu kwandika no gutunganya indirimbo nabwo bitari cyane. Nzakomeza nkore akazi kanjye abantu bamaze kunkorera, ariko nzabikorera abandi.

JPEG - 81.9 kb
Umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda Stromae

Mu gihe yamaze adakora umuziki we, Stromae yafashaga abandi bahanzi gutunganya no kwandika indirimbo. Mu bo yakoranye na bo cyane harimo Orelsanet mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Bigflo, Oli, Disiz ndetse na Vitaa.

JPEG - 120.6 kb
Umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda Stromae

Uretse gufasha abandi bahanzi mu ndirimbo, Stromae n’umugore we bamaze igihe bibanda cyane ku bikorwa biteza imbere inzu y’imideli bashinze ya Mosaert ndetse kuwa 7 Mata 2018 bazashyira hanze icyiciro gishya cy’imideli bahanze.

Stromae yabwiye MCE TV ko mu kumurika imideli mishya yakozwe na Mosaert, indirimbo zizakoreshwa ni inshyashya yahanze ndetse ngo yari akumbuye gukora ku muziki we bwite.

Yagize ati “Mu gutegura imurika ry’iyo mideli, nanditse indirimbo nshya kandi byaranshimishije kuko kwandika byaragarutse. Mu gihe gishize sinabikoraga ku bwanjye, nari mbikumbuye.”

JPEG - 29.6 kb
Umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda Stromae

Yongeyeho ati “Mu gihe gishize nakoreraga abandi bahanzi, ariko ubu kubikora ku bwanjye ni ibintu byanguye neza cyane.”

Kanda hano wumve indirimbo ye yitwa Papaoutai

Mu bibazo yagize harimo uburwayi bwa malaria bwamufashe ubwo yari muri Congo yitegura guhita aza mu Rwanda bigatuma ahita asubizwa mu Bubiligi kuvurirwayo adasoje ibitaramo yari yateguye.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 05/04/2018
  • Hashize 6 years