Umuhanzi Tyga yari ahuye n’insanganya Imana ikinga akaboko

  • admin
  • 07/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuraperi Tyga arashinjwa n’umwangavu w’imyaka 14 witwa Molly O’Malia kuba yaramugaragajeho imyitwarire igayitse iganisha ku kumusambanya ariko umugambi we uramupfubana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Molly usanzwe ari umuhanzi ndetse n’umunyamideli, yavuze ko mbere na mbere yashenguwe no kubona isura ye ku kinyamakuru OK aho byavugwaga ko yaryamanye na Tyga umurusha imyaka 12 yose. Molly asanzwe azwi cyane ku rubuga rwa Instagram (akurikirwa n’abarenga ibihumbi 50) kubera impano ye yo kuririmba no kumurika imideri ari nacyo cyatumye Tyga amumenya. Yavuze ko Tyga yatangiye kujya amwandikira kenshi ariko agakeka ko yaba yarashimishijwe n’impano ye yo kuririmba ariko yaje gusanga hari undi mugambi yari amufiteho.

Molly yakomeje avuga ko yatunguwe no kumara igihe kinini avugana na Tyga ariko ntamubaze ku bijyanye n’umuziki we. Tyga ngo yamusabye inshuro eshatu zose ko batangira kujya bavugana bakoresheje ikoranabuhanga rya Face Time. Yagize ati “Ubwo yansabaga ko twajya tuvugana kuri Face Time numvise ambangamiye ndetse ntangira kujya nanga kumwitaba bitewe n’amagambo aganisha ku busambanyi yambwiraga. Nafashe umwanzuro wo kubitangaza kugira ngo hatazagira undi mwana bibaho.” Ubutumwa aba bombi bohererezanyaga bufititiwe kopi (copy) bugaragaza ko uyu mwangavu yari yabwiye Tyga ko afite imyaka 17 ariko umwunganira mu mategeko avuga ko ubu butumwa bugomba kuba ibanga.

Tyga ubwe, yanze kugira icyo avuga kuri ibi birego ariko umuvugizi we yemeye ko yaganiriye n’uyu mwana ariko mu rwego rw’akazi aho yashakaga kumwinjiza mu nzu ye itunganya umuzika yitwa Last Kings Records ndetse banavuganaga kuri Face Time Tyga ari muri Studio ari kumwe n’abamutunganyiriza umuziki.

Umukunzi wa Tyga, Kylie Jenner, bucura bwo mu muryango w’aba ‘Kardashians’ yavuze ko yizeye ko umukunzi we atagambiriye kumuca inyuma ahubwo avuga ibi byose byakozwe n’abagamije kubatandukanya.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/01/2016
  • Hashize 8 years