Umuhanzi The Ben n’umukobwa bivugwa ko bagiye kurushinga yamenyekanye[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 28/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Ruth Jennifer, ni we mukobwa uvugwaho kuba agiye gukora ubukwe na The Ben, nyuma y’uko uyu musore yujuje inzu y’akatabonana mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata. Ruth Jennifer afite inkomoko muri Eritrea ndetse akora ibijyanye no kwandika indirimbo ndetse no kuririmba.

Ni mugihe gito aya makuru yatangiye kuvugwa ko uyu muhanzi agiye kurongora bigatuma benshi mu bakunzi be bagira amatsiko yo kumenya no kubona umukobwa agiye kwegukana ndetse bikanamutera gufata icyemezo cyo kugaruka gutura burundu mu gihugu cye cy’u Rwanda.

The Ben yatangarije Radio Rwanda ko umwaka wa 2019 cyangwa muri 2020 ashobora kuzaba atuye mu Rwanda ahera aho anakomoza ku bijyanye no gushinga urugo nubwo yagize ibanga ibijyanye n’ ubukwe bwe kubera ko adakunda gushyira hanze ubuzima bwe bwite.

Akubita agatwenge yagize ati ”Bishobotse nko mu myaka ibiri.Nakwiteje nyine ntakundi ariko birashoboka (yavugaga gushinga urugo) mu myaka ibiri’. umwaka wa 2020 ushobora kuzambera umwaka udasanzwe kuko aribwo nshobora kuzaza gutura mu Rwanda akaba ari nabwo nzakora ubukwe”.


Ruth Jennifer bivugwa ko vuba aha ari bube akoze ubukwe na The Ben

Kugeza ubu amakuru akomeje kuvugwa ni uko uyu mukobwa,ashobora kuba ariwe The Ben afite ku mutima nk’uzamubera umufasha w’ibihe byose. uyu Ruth Jennifer ufite inkomoko mu gihugu cya Eritrea nawe ubu yibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988 afite imyaka (30). Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.

Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi, afite imyaka (30) ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6 barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi n’ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P (nawe uzwi mu buhanzi nyarwanda) kuko aririmba mu itsinda rya Tuuf Gangz n’uwitwa Inoc.



Burya ngo nawe ni umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo urumva ko ruzaba urugo rw’abahanzi bakazabyara umuhanzi ni bishoboka

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/03/2018
  • Hashize 7 years