Umuhanzi rurangiranwa Britney Spears yatsinzwe urubanza rwo kwambura se kumucungira imitungo[ AMAFOTO]
Urukiko rwo mur Amerika rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuhanzi Britney Spears bwo kwambura se uburenganzira bwo kugenzura imitungo ye.
Jamie Spears amaze imyaka 12 ari we mugenga wemewe n’amategeko w’imitungo y’umukobwa we, kubera impungenge z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Uwunganira mu mategeko uyu muhanzi, avuga ko uyu muhanzi “atinya” se, kandi atazongera gukora ibitaramo igihe cyose se akimugenzurira imitungo.
Uwunganira mu mategeko Jamie Spears we avuga ko iteka uyu mubyeyi akora mu nyungu z’umukobwa we.
Umucamanza yavuze ko mu gihe kizaza ari bwo yazongera kureba ku busabe bwa Britney Spears.
Mu rubanza ejo ku wa kabiri, umwunganizi wa Madamu Spears yavuze ko we na se “nta mikoranire myiza bafitanye” ndetse ko hashize “igihe kinini” batavugana.
Ariko uwunganira se wa Britney avuga ko impamvu abo bombi batavugana ari uko umwunganizi wa Britney yabimubujije.
Uyu mwunganizi avuga ko ubwo Jamie yahabwaga uburenganzira ku mutungo w’umukobwa we, Britney yari mu manza za miliyoni mirongo z’amadorari. Ariko ko kuva yahabwa kugenzura umutungo we ubu ubarirwa agaciro ka miliyoni $60.
Uru rubanza ruri kuba mu gihe hari inkubiri y’abafana ba Britney batangije icyo bise “Free Britney” – bo babona ko uyu muhanzi asa n’uboshywe na se.
Kugenga umutungo w’umuntu ni ibiki? Kuki byashyizweho?
Britney Spears ntabwo yemerewe kugenzura umutungo we no kwifatira ibyemezo by’umwuga kuva mu 2008 nk’uko byategetswe n’urukiko.
Ibi bikorwa muri Amerika iyo umuntu atakibasha kwifatira ibyemezo, nko ku bantu bafite ibibazo byo kwibagirwa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Kuri Britney, muri iyi myaka ishize, se n’umunyamategeko ni bo bagenzura ibye – harimo no kugena abamusura no kumuvuza.
Mu 2007, Britney yatangiye kwerekana ku mugaragaro imyitwarire y’urukozasoni nyuma yo gutandukana n’umugabo we Kevin Federline, yanambuwe abana be babiri, nubwo yemerewe kubasura.
Icyo gihe yavuzwe cyane mu makuru kubera gukubita umunyamakuru ufotora, ndetse kenshi yajyanywe mu bigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Yashyizwe mu rwego rw’abarwayi bo mu mutwe nyuma y’uko yanze guha polisi abahungu be babiri, ibi byatumye mu 2018 urukiko rutegeka ko we n’ibye byose bigengwa na se.
Mu myaka ishize ibyo bimeze bityo, Britney yasohoye ‘albums’ eshatu z’indirimbo, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ataramira muri Casino y’i Las Vegas, ndetse yabaye umukemurampaka mu kiganiro cyo kwerekana impano, The X Factor.
Niyomugabo Albert