Umuhanzi Richard yatanze impanuro ikomeye ku bahanzi bahimbaza Imana barutishije Yesu ubusitari n’amafaranga

  • admin
  • 07/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umuramyi akaba n’umuhanzi Nteziyaremye Richard uzwi ku izina ry’ubunzi nka EMOTION NRDidier uba mu gihugu cy’u Bubiligi , uri mu bamaze igihe kirekire mu muziki uhimbaza Imana yatanze inama ku bahanzi bahuje umuhamagaro, wo gushyira imbere intego ya Yesu Kirisitu yabasigiye ariyo yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose aho gushyira imbere amafaranga n’ubusitari .

Richard n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana zitandukanye zaba ize ku giti cye n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda ndetse yaririmbye muma chorale menshi atandukanye.

Izina rye mu muziki uhimbaza Imana ryazamuwe cyane n’indirimbo yakoze zirimo 1.Intsinzi ya Yesu 2.Yamarira 3. Emera kunyurwa 4. Nguhiki

Uyu muhanzi kuri ubu aritegura gushyira hanze imishinga y’indirimbo nshya ateganya kugeza ku bakunzi b’ibihangano bye n’inshuti z’umusaraba muri rusange.

Yabwiye MUHABURA.RW ko ubutumwa afitiye abahanzi bagenzi be ari ukubibutsa gushikama ku ntego yazanye Yesu mu Isi , muri ikigihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 .

JPEG - 109.4 kb
Umuhanzi Nteziyaremye yagiriye bagenzi be inama zo gukorera Yesu batitaye ku zindi nyungu usibye gufasha benshi kwakira agakiza

Ni ubutumwa yatanze ashingiye ku kuba muri iki gihe bamwe mu bahanzi usanga bashyize imbere kwinjiza amafaranga kurusha kwishimira ko benshi bakira agakiza.

Yagize ati ‘‘Twaremewe kuramya no guhimbaza Imana , Ku ririmba bidufasha Kubakana no gukomezanya , Biragoye ko umuntu utaririmba yabasha gukomera mubyo kwizera, n’uwumva yacitse intege akumva yihebye , iyo yumvise indirimbo zihimbaza Imana hamwe n’abandi arakomezwa akumva imbaraga ziragarutse kuko abonye abandi, kuko yumvise amagambo y’Imana ahanahanwa n’abo bateranye nawe bikamugaruramo kongera gukunda Imana niyo mpamvu muri cyino gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 dukwiye kureka kwerekeza amaso ku mafaranga ahubwo tukarushaho guhumuriza abantu mu gihe insengero zafunze .’’

Avuga ko Yesu adakeneye ko abahanzi bamamara ahubwo yishimira kubona ubutumwa batanga buhindurira benshi ku kwakira agakiza.

Yagize ati “Icyo Yesu Kirisitu adukeneyeho cyane si ukwamamara ahubwo ni uko abantu bamumenya bakamukurikira bakava mu byaha, bagakizwa, bagahinduka maze na bo bagahindura abandi. Birashoboka ko wategura ibitaramo wishakira amafaranga ariko mwibuke ko icyo Yesu Kirisitu akeneye ari uko abantu bakizwa cyane ko abitabira ibitaramo bose, siko baba bakijijwe.’’

ISOMERE INKURU BIFITANYE ISANO Byinshi biteye amatsiko ku buzima bw’umuhanzi Nteziyaremye Richard uririmba indirimbo z’iImana mu buryo butangaje

EMOTION NRDidier agira ati ’’Nugira amahirwe mu gitaramo cyawe hakabonekamo abakizwa, uzaba uhesheje izina ry’Imana icyubahiro. Iyo ni yo ntego nyamukuru yazanye Yesu Kirisitu mu Isi, ibindi ni inyongera.’’

Nteziyaremye Richard asanga Isi ya none ikeneye ivugabutumwa ryagutse cyane ko abantu benshi bakeneye ihumure no kwegera Imana birushijeho.

Yakomeje avuga ko “Ntihakagombye kuba hari abantu biyahura kandi turi mu gihugu gishyize Imana imbere ya byose. Abakozi b’Imana dukwiriye gufata iya mbere tugashakisha abahuye n’ibikomere byatuma biyahura tukabahumuriza tukabagarurira ubuzima. Ntidukwiye gutegerereza mu biro ngo abababaye bazadusangayo.’’

Mu butumwa bwe yasabye abahanzi n’abandi bakozi b’Imana gufatana urunana mu kwita cyane ku cyazanira inyungu Yesu no kwagura ubwami bwe muri cyino gihe abantu benshi bahangayikishijwe na COVID19.

Umva Indirimbo ye yitwa Yamarira

Ruhumuriza Richad /MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/06/2020
  • Hashize 4 years