Umuhanzi NOLIVA yatangaje Ibintu bitatu , Umugore wese ,ufite urukundo ahora yifuza ku mugabo we
- 03/04/2016
- Hashize 9 years
NOLIVA yatangaje Ibintu bitatu , Umugore wese ahora yifuza ku mugabo we foto Sarongo
Umuyanzi NOLIVA aka n’Umuyobozi wa Dream record yatangarije MUHABURA.RW ibintu bitatu Umugore wese ahora yifuza ku mugabo we yagize Ati: ’’Ntawakwirengagiza ko hari abakobwa bagirira urukundo rudasanzwe bakurikiye imitungo, ariko hari ibintu biranga umugore ufite urukundo nyarwo yaba uwakunze aho amafarang ari ,cyangwa atari.’’
Uyumunzi NOLIVA kandi ya komeje avuga ko, Umugore ugukunda nyabyo, nta na rimwe azahorana ishema mu bandi ngo n’uko umugabo we afite amafaranga. Yagize Ati: ‘’ Yego ni byiza kuyagira ariko si cyo kiza imbere kuko hari abayafite ariko bashavujwe n’imyitwarire y’abo bakunda.’’
Ikindi Umuyobozi wa DREAM RECORD ya bwiye MUHABURA.RW , n’uko Ntawukwirengagiza ko hari abakobwa bagirira urukundo rudasanzwe bakurikiye imitungo, ariko hari ibintu biranga umugore ufite urukundo nyarwo yaba uwakunze aho amafarang ari ,cyangwa atari.
Ibi ngo Umugore ugukunda nyabyo, nta na rimwe azahorana ishema mu bandi ngo n’uko umugabo we afite amafaranga. Yego ni byiza kuyagira ariko si cyo kiza imbere kuko hari abayafite ariko bashavujwe n’imyitwarire y’abo bakunda.
Ni muri urwo rwego uy’Umuhanzi nyarwanda NOLIVA ndetse wa nazamuye abanzi nyarwanda bakomeye bahano mu Rwanda , harimo nkaba Dream boys , arinaho bakomora irizina nkuko , abyivugira. Ikindi Arakangurira urubyiruko rufite impano kugana Dearm record ikabatunganyiriza indirimbo, kugirango impano zabo zibashe kijya ahagaragara.
Dore ibintu 3 NOLIVA ya bwiye MUHABURA.RW , Yavuze ko abagore bafite urukundo baba bifuza ku Baxgabo aho gukurikira amafaranga.
1. Umugabo umurinda nk’uko umusore yarinda mushiki we
Kurinda umugore cyangwa umukunzi wawe ntabwo bivuze ko uzamubera umuzamu. Ahubwo ni ukuvuga ko uba ugomba kumuba hafi, ukamenya aho yagiye, uwo bajyanye, icyo yagiye gukora, uko ari buveyo,…mbese ukamenya ko atekanye; kumubaza utubazo tworoheje tugaragaza ko umwitayeho byonyine bimwereka ko uri umurinzi mwiza.
2. Umugabo umukunda nk’uko buri musore w’ingaragu aba yumva azakunda umugore we
Abasore bose baba bumva bazakunda abagore babo, ku buryo umugore yumva afashwe nk’umwamikazi. Gukunda umugore wawe bigaragazwa n’ibintu byinshi nko kuba wamutekereza uri ku kazi ukamuhamagara kuri telefoni ukamubaza uko umunsi we wifashe, kumuha impano zidafite impamvu utarinze gutegereza isabukuru, noheri, n’indi minsi mikuru.
Iyi mpano ntabwo igomba kuba ari ikintu gihenze cyangwa igitangaje. Ushobora no kumugurira umwambaro w’imbere w’amafaranga make cyane, ariko kuba wamutekereje byonyine bimwereka ko akunzwe koko.
3. Umugabo umwubaha nk’uko buri musore uciye akenge yubaha nyina
Abagabo benshi ntibakunda kubaha abagore babo ngo batazaba inganzwa. Kubaha umugore wawe si ikindi, ni ukumugisha inama mbere yo gufata ibyemezo bitandukanye umugabo aba agomba gufata.
Ukamuganiriza ku mishinga runaka urimo uteganya mu minsi iri imbere, ntakajye abona gusa ibintu biza bimwikubitaho atazi uko byatangiye; mbese ukamwereka ko adahari nk’undi muntu wese ahubwo ko ari umuntu w’agaciro mu buzima bwawe.
Asoza ya bwiye MUHABURA.RW ko ibi byose nta mugabo wabasha kubigeraho atatanze umwanya we mu kubyiga dore ko aribyo shingiro rya byose. Umuhanzi noliva n’Umwe Muhanzi nyarwanda bazamuye ibihanganjye bya muzika M’U Rwanda.
Twabibutsako uyu muhanzi amaze gusohora indimbo nyinshi harimo , n’irimo kubica bigacika , kuma telephone y’Umurubyiruko, ndetse na bakuze, arinayo abenshi barimo kwitabiraho iyo bahamagawe yitwa’’ UMPINDURIRE’’ Ikindi n’uko kuri cy’Icyumweru Le 03/04/2016 ari butangire gukora abashusho yayo
.
Kanda hano wumve indirimbo Umpinduriye, IMAZE GUHOGOZA BENSHI
Yanditswe na Sarongo Richard Ruhumuriza /Muhabura.rw