Umuhanzi King James ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuhanzi Ruhumuriza King James ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha agenda yatangazaga ko agiye mu rugendo rw’akazi ndetse no gufata amashusho y’indirimbo ze zinyuranye.

Icyakora magingo aya amakuru ahari ni uko uyu muhanzi yaba yaragiye muri Amerika gusura umukunzi we ndetse bitegura no kurushinga

King James kuri ubu uri muri Amerika hari ifoto ye yamaze kugera hanze ari kumwe n’inkumi itaramenyekana neza , umwe mu nshuti ze za hafi zavuze ko uwo mukobwa ari umukunzi wa King James uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye gusura ndetse aha bakaba bagomba kuhanogereza imishinga myinshi irimo n’iyubukwe.

u minsi ishize ubwo King James yarari kuri radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko indirimbo ziri kuri Album ye nshya zizasobanura byinshi ku rukundo rwe

Biravugwa ko King James ashobora kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2017 aho azava muri Amerika aza mu Rwanda akazazana indirimbo nyinshi azaba amaze gufatira amashusho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reba indirimbo amaze gusohora

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years