Umuhanzi javanix ufite umuvuduko udasanzwe muri Muzika nyarwanda, yashyize hanze indi ndirimbo nshya

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi Iradukunda Javan ukoresha izina rya “Javanix “ ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo “I love you” ikoze mu buryo bunogeye amatwi utatinya no kuvuga ko uburyo ikunzwe, ishobora no kuzahatanira igihembo cy’indirimbo y’umwaka.

Iradukunda Javan aganira na Muhabura.rw yavuze ko yatangiriye muzika nk’aho ibindi byamamare bitangirira ku buryo bitewe n’ibikorwa atangiranye muri muzika utatinya kuvuga ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda batanga icyizere cyo kuzatera imbere muri muzika ku rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye mu ndirimbo nk’iyitwa Cost to Cost, Ubutumwa n’izindi nyinshi.


Yagize ati”Mu byatumye ntangira muzika, ni uko numvaga mfite impano ubwo natangiye ndirimba muri korari y’abana bato,hanyuma nkomereza muri korari y’abaririmbyi ba worship team maze nzakubona ko navamo umuhanzi ushaka kugeza umuziki nyarwanda kure hashoboka mpita ntangira kuwukora”.

Yungamo ati”Gusa nabanje kuzitirwa no kwiga ariko ubu amashuri narayasoje ngiye guhugira muri muzika kandi nzabikora neza nshimisha abafana banjye mfite batari bacye mugihe gito maze mu kibuga cya muzika nyarwanda”.


Uyu muhanzi kandi ngo akora indirimbo ze munjyana ya Afro Beat,Pop ndetse na Bruze.ushaka gukurikirana indirimbo ze uzisanga kuri youtube ninaho indirimbo nshya yise “I love you ” wayisanga ndetse n’izindi yagiye akora.

Kanda hano wumve indirimbo

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years