Umuhanzi Ivan Buravan yiswe umukobwa n’umunyamakuru wa Radio RFI
- 13/10/2018
- Hashize 6 years
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 aho umunyamakuru wa RFI yatangaje inshuro ebyiri zose avuga ko umuhanzi Buravan ari umunyarwandakazi ufite indirimbo nziza yitwa ‘Oya’.
Byari ahagana saa kumi n’ ebyiri n’ iminota 29 ku isaha y’ I Paris ndetse n’ i Kigali ubwo umunyamakuru yavugaga mu rurimi rw’ igifaransa ati” C’ est l’ artiste Rwandaise Buravan dans sa chanson”Oya”.
Tugenekereje mu ruririmi rw’ ikinyarwanda uyu munyamakuru yagize ati” Uwo ni umuhanzi w’ Umunyarwandakazi Buravan mu ndirimbo ye “Oya”.
Buravan yavuze ko atumvaga radiyo ubwo ibi byavugwaga gusa ahamya ko bitangaje.
Mu gifaransa cyiza ati” je n’ avais pas l’ habitude d’ ecouter de telles erreurs aux niveau des medias, bisobanura ngo sinarimenyereye kumva bene aya makosa mu itangazamakuru ariko na none RFI ikwiriye gukosora iryo kosa vuba na bwangu.”Droit de correction”
Ni ibisanzwe ko umunyamakuru yibeshya ariko na none ni ngombwa ndetse ni n’ ihame ko yakwikosora nyuma y’ igihe runaka, aha tukaba twakwibaza impamvu mugenzi wacu atekereza ko Buravan nk’ umukobwa inshuro ebyiri zose.
Ku ruhande rumwe, birashoboka ko uyu munyamakuru yibeshye yumvise ijwi ry’ umuhanzi Buravan uririmba ahogoza nk’abakobwa ku buryo udashishoje yamwitiranya n’igitsinagore.
Ku rundi ruhande, umunyamakuru ntiyigeze yita mu kureba amafoto ya Buravan kuko aragaragara ku rubuga rwa internet rwa RFI nk’umuhanzi w’ Umunyarwanda ari ku rutonde rw’ abantu icumi bari guhatanira igihembo RFI PRIX DECOUVERTES 2018.
Yanditswe na Habarurema Djamali