Umuhanzi Diamond asigaye ajya gusura Zari mu rugo mwibanga

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 7 years
Image

Impaka n’amacenga atagira ingano ni byo byaranze imibanire y’imiryango ya Diamond, Ssemwanga na Zari Hassan wakunze kugereranywa n’umugore w’ikirumirahabiri ku bwo kuryanisha aba bagabo bombi.

Zari Hassan abonwa mu ishusho y’umugore wirwanyeho akagera ku butunzi mu bazwi mu by’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Yahoze ari umuririmbyi ndetse yanegukanye igihembo cya Channel O ariko aza kubihagarika

Kuwa 24 Gashyantare 2018 nibwo umugandekazi wari wararongowe n’umuhanzi Diamond Platnumz, yanditse kuri instagram ye ko atakiri umugore wa Diamond. Aho yavuze ko batandukanye nawe kubera ubushurashuzi bwe .

Zari wari ufitanye abana babiri na Diamond, akagira n’abandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Yvan Ssemwanga, yavuze ko atagikeneye undi mugabo.

Muri Tanzaniya hari amakuru menshi yagiye avugwa ko Diamond yaba ari gusaba imbabazi Zari ngo abe yagaruka mu rugo, kuko n’umubyeyi we ari yiyumvamo mu bakobwa bose bakundanye na Diamond.

Ikinyamakuru Global Publishers gikorera muri Tanzania cyanditse ko Diamond yemeye ko ajya ajya mu rugo rwa Zari ruri muri Afurika y’Epfo gusa ngo abagiye gusura abana be, ibyo gusaba imbabazingo ntibirimo.

Yagize “ Nibyo njyayo. Si inshuro imwe cyangwa 2. Njyayo ariko si ukumusaba imbabazi, hoya! Njyayo mu rwego rwo kureba abana banjye. Ntibishoboka ko naba ntanga amafaranga yo gukoresha ariko najya muri Afurika y’Epfo sinjye kureba abana banjye. Byaba bitangaje.

Yongeye ati “abo bavuga ko nagiye kumusaba imbabazi, ntekereza ko ari ibitekerezo byabo n’inkuru bahimba ariko icy’ingenzi ni uko nta kuri kurimo. Zari ni mama w’abana banjye kandi bizahora gutyo.”

N’ubwo Diamond yavuze ko hari amafaranga ajya aha abana be, aherutse kuvuga ko nta ndezo atanga, ariko ko adashobora kujya kumurega.



Niyomugabo Albert

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 7 years