Umuhanzi Britney Spears avuga ko atazongera gukora ibitaramo ukundi mu gihe cyose se akigenzura umuziki we

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umuhanzi Britney Spears avuga ko atazongera gukora ibitaramo ukundi mu gihe cyose se akigenzura umuziki we binyuze mu burenganzira yahawe bwo kugenga ubuzima bwite n’imitungo y’umukobwa we bitegetswe n’urukiko mu 2008.

Ubu butumwa by’uyu muririmbyi ni bwo bwa vuba aha mu ruhererekane rw’imbamutima amaze gutangaza ku mugaragaro kugeza ubu, zijyanye n’uburyo se agenzura ubuzima bwe n’imari bikubiye mu kizwi nka ‘conservatorship’.

Mu butumwa burebure bwo kuri Instagram, yagize ati: “Uku kungenzura byishe inzozi zanjye. Rero icyo mfite ni icyizere gusa”.Britney arashaka gusoza ubwo buryo bwo kumugenzura, avuga ko ari ihohoterwa akorerwa.

Ubwo buryo bwashyizweho nyuma yuko se, Jamie Spears, asabye urukiko kugira ububasha mu mategeko ku buzima bw’umukobwa we, mu gihe hari impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Britney, utarongera gukora igitaramo mu ruhame kuva mu mpera ya 2018, yanditse ati:”Ntabwo nzongera gukora igitaramo ku rubyiniro urwo ari rwo rwose mu gihe cya vuba mu gihe data akigenga ibyo nambara, ibyo mvuga, ibyo nkora, cyangwa ibyo ntekereza”.

“Nahitamo cyane gusangiza za videwo ndi mu cyumba cy’uruganiriro cyanjye aho kujya ku rubyiniro i Vegas…”

Muri ubwo butumwa, Britney yanavuze ko “adakunda uburyo” inkuru mbarankuru ku buzima bwe zizanamo “ibihe biteye isoni bya kera”, yongeraho ati: “Ibyo byose narabirenze kandi hashize igihe kirekire”.

Mu buhamya yagejeje ku rukiko mu kwezi gushize, Britney yavuze ko yahawe ibiyobyabwenge, ahatirwa gukora ibitaramo ndetse abuzwa kubyara abandi bana, bijyanye n’ubwo buryo bwo kugenzura ubuzima bwe bikorwa na se.

Ku wa gatatu, yagennye umunyamategeko mushya wo kumwunganira mu rubanza rugamije gusoza ubwo buryo bwo kumugenzura. Ntabwo baratanga ubwo busabe ku mugaragaro.

Iburanisha ritaha riteganyijwe kubera i Los Angeles ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa cyenda.

Britney yanavuze ko ashaka kurega Bwana Spears ku kivugwa ko ari “ihohoterwa mu kumugenzura”, rishobora kubamo kwaka amafaranga cyangwa gushyira amategeko y’umurengera ku muntu ushinzwe kwitaho.

Se kuri ubu ni we muntu wenyine ugenzura umutungo w’umukobwa we w’agaciro ka miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 60 mu mafaranga y’u Rwanda).

Abunganira se mu mategeko bavuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda mu 2019 atagenzura ibijyanye n’umukobwa we kubera ko ubuzima bwe na we butameze neza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/07/2021
  • Hashize 3 years