Umuhanzi ari mu maboko ya police acyekwaho gusambanira mu modoka[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 11/03/2018
  • Hashize 6 years

Polisi yo mu Murwa Mukuru Kampala yataye muri yombi umuhanzi witwa Barbie Jay ivuga ko yamuguye gitumo ari gusambanira mu modoka ariko we abihakana avuga ko yari ategereje umuntu, kubera ubushyuhe akaba avanyemo imyenda.

Chimp Reports ducyesha iyi nkuru,yatangaje ko raporo ya polisi ivuga ko uyu mugabo ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Lubaga, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu yaparitse imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Mark II iruhande rw’umuhanda, atangira kwishimisha n’umukobwa bari kumwe ariko we imyirondoro ye ntiyashyizwe hanze.

Ubwo abapolisi ngo bari mu mukwabu w’ijoro, baje gutunguka kuri uyu mugabo batungiwe agatoki n’umuntu wabanyuze iruhande muri icyo gicuku, akabona imodoka iri kwitigisa.

Abapolisi bahise bagira amakenga baza kureba ikiri kuzunguza iyo modoka, niko guhita ibata muri yombi.

Uyu muhanzi akunzwe mu ndirimbo nka “Bodylicious” na“Tulaba Kuki”, ubwo yahatwaga ibibazo na polisi yatsembeye polisi ko yakoraga imibonano mpuzabitsina.

Gusa amakuru avuga ko uwo bari kumwe atari umugore we Millers Nisha Mariam, uyu bamaze iminsi mike babyaranye umuhungu wavutse ku wa 2 Werurwe bakamwita Hitler, izina, ry’Umudage wamenyekanye kubera ibikorwa bye byagejeje u Burayi ku Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Kuba basanze yanavanyemo umupira, Barbie Jay ngo yavuze ko yari ategerereje inshuti ye mu modoka ariko kubera ko yari ashyushye cyane ahitamo kuba avanyemo imyenda. Basanze yambaye umwenda w’imbere gusa, umukobwa na we yazamuye ikanzu ayigeza hejuru y’amatako nk’uko raporo ya polisi ibivuga.

Polisi yatangaje ko aba bombi baregwa icyaha cyo gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda, ibintu bibujijwe mu mategeko ya Uganda


Bamusanze yambaye ubusa asigaranye akenda k’imbere avuga ko yiyambuye kubera ubushyuhe
Umukobwa aho yari yicaye mu modoka ntabwo yagaragazaga isura ye
Bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Police
Bicaye muri sitasiyo bategereje kubazwa

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/03/2018
  • Hashize 6 years