Umuhanuzi witwa Tito yashatse kurongora Wema Sepetu none arashaka kumurega[Amafoto]

  • admin
  • 26/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Wema Sepetu Umukinnyi wa Filime muri Tanzaniya, wigeze gukundana na Diamond Platnumz, yavuze ko agiye kurega umuhanuzi wo muri Tanzaniya witwa Tito n’umugore ku bwo kuvuga ko ashaka ko yaza akamubera umugore wa kabiri.

Uyu muhanuzi witwa Tito yamenyekanye cyane, ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, kubera idini rifite imyemerere yatangaje benshi.

Umuhanuzi Tito afite idini ryemera Imana, ariko abwiriza mu rusengero ari kunywa inzoga, akanasomana n’abagore barenze umwe.


Mu minsi yashize Tito n’umugore we, bifasha amashusho basaba umukinnyi wa filime Wema Sepetu ko yaza akihuza nabo akaba umugore wa kabiri w’uyu muhanuzi w’agatangaza.

Umugore yagize ati “ Wema Sepetu ndagukunda cyane, n’umuhanuzi Tito aragukunda cyane, uri mwiza, uteye neza, muri Afurika yose urayoboye mu bwiza.”

Nyuma yo kubona ayo mashusho, Wema Sepetu yavuze ko yababajwe n’ibyo uyu muhanuzi n’umugore we bamuvuzeho avuga ko agiye kuvugana n’abajyana be mu by’amategeko akabajya kubarega.



Wema Sepetu Umukinnyi wa Filime muri Tanzaniya, wigeze gukundana na Diamond Platnumz, yavuze ko agiye kurega umuhanuzi wo muri Tanzaniya witwa Tito

Polisi yo mu mujyi wa Dodoma iherutse guta muri yombi uyu muhanuzi kubw’ibikorwa bye bidasobanutse, ariko bamujyanye kwa muganga basanga afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/01/2018
  • Hashize 6 years