Umugororwa yanze imbabazi yahawe na Perezida arikomeretse ngo asubizwe muri gereza

  • admin
  • 11/12/2019
  • Hashize 4 years

Umugabo wo mu gihugu cya Tanzania witwa Merald Abraham,wari ufungiwe muri Gereza ya Ruanda yanze imbabazi za Perezida John Pombe Magufuli zo kuwa 9 Ukuboza, arikomeretsa ngo asubizwe muri gereza.

Umukuru w’igihugu yahise ategeka ko abahawe imbabazi batangira gutaha kuwa ejo hashize Kabiri tariki 10 Ukuboza 2019 ariko Merald yarabyanze.

Gusa Bongo5 dukesha iyi nkuru, ntitangaza igihe uyu mugabo yari yarakatiwe n’impamvu avuga ko ntaho yakwerekeza aramutse ajyanwe mu buzima busanzwe.

Ubwo ubuyobozi bwa gereza bwamusabaga gutaha kimwe na bagenzi be 69, yarabyanze avuga ko ntaho afite yakwerekeza ngo ajye mu buzima busanzwe, asaba ko yajyanwa muri Gereza Nkuru ya Ukonga iri mu Mujyi wa Dar Es-Salaam.

Abonye akomeje kubihatirwa, Merald yahise yikomeretsa mu maso, ngo akunde agumishwe muri gereza.

Ati ” Ntaho mfite najya, byaba byiza ngumye muri gereza. Niba bishoboka munjyane muri gereza ya Ukonga muri Dar Es- Salaam ariko ntimunjyane mu buzima busanzwe.

Ni imbabazi umukuru w’igihugu cya Tanzania,Magufuli yahaye imfungwa 5,533 ku munsi w’ubwigenge bw’imyaka 50 Tanzania imaze yibohoye.Ibi akaba yarabikoze mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’imbohe mu magereza yaho.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/12/2019
  • Hashize 4 years