Umugororwa ufungiye ibyaha bya Jenodide yishe mu genzi we bari bafunganye

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugororwa Hitimana Potien wari ufungiye ibyaha bya Jenoside muri Gereza ya Butare, yishe mugenzi we baregwa ibyaha bimwe amuteye umusumari mu mutwe.

Nyuma yo kugirirwa nabi na mugenzi we, Nzungize Vincent wari umaze imyaka 18 muri Gereza nawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yahise agwa igihumure akajyanwa kwa muganga nk’uko amakuru aturuka mu muryango wa nyakwigendera avuga.

Yagejejwe ku bitaro bya Kabutare, yitabwaho ariko biranga yoherezwa ku bya CHUB ari nabyo byamwohereje mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, byabashije kuvumbura ko yatewe umusumari mu mutwe nyuma yo kumucisha mu cyuma.

Uyu Hitimana wishe mugenzi we yafunzwe tariki 17 Ukwakira 1994 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside agakatirwa igifungo cy’imyaka 30, ubu yari asigaje imyaka itanu muri gereza.

Mu kiganiro n’Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, SP Sengabo Hillary, yavuze ko urupfu rw’uyu mugororwa rubabaje ndetse ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri gereza yo mu Rwanda.

Ati “Biduhaye isomo rikomeye ryo kuvuga ngo nyuma y’imyaka 25 umuntu wakoze ibintu bya kinyamaswa muri Jenoside, kuba yongeye agakora ibindi nabyo bya kinyamaswa, byaduhaye isomo ryo gutekereza byimbitse ku myitwarire y’abagororwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.”

Imibare igaragaza ko nibura abantu basaga 800 bafungiwe ibyaha bya Jenoside bazafungurwa muri uyu mwaka [2019], mu 2020 babe 920, bagere ku 1496 mu 2021, babe 3620 mu 2022 na 2012 mu mwaka wa 2023.

Hari impungenge z’uburyo aba bantu bazisanga mu muryango nyarwanda, niba koko bazaba baragororotse ku buryo bashobora kubana neza n’abandi. Urupfu rw’uyu mugororwa rurasa n’urutuma izi mpungenge ziyongera.

Umugororwa wishe mugenzi we yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo iperereza rikomeze. Ntiharamenyekana icyo mugenzi we yishe bapfaga.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years