Umugore yishe abana be bane akoresheje umuti w’imbeba akatirwa gufugwa burundu kuri buri mwana

  • admin
  • 23/09/2019
  • Hashize 5 years

Umugore witwa Zinhle Maditla wo mu ntara ya Mpumalanga mu gihugu cya Afurika y’Epfo,urukiko rwamukatiye ibifungo bine bya burundu azira kwiyicira abana be abahaye aburozi .

Umucamanza Segopotje Mphahlel wo mu rukiko rwa Middelburg yemeje ko uyu mugore akwiriye igifungo k’iyi myaka kuko igikorwa yakoze ari igikorwa cy’ubunyamaswa.

Aba bana bitabye Inama mu kwezi k’Ukukuboza uwamaka ushize wa 2018 nyuma y’uko umubyeyi wabo gito yari yabagaburiye umuti wica imbeba.

Uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko Meditla yagaburiye uyu muti w’imbeba,abana be bane bari bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 11 n’imyaka 8 y’amavuko.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibi yabitewe n’uko yarakaranyije n’uwari umugabo we akaba na se w’abana babiri muri bane yari yarabyaye.

Umucamanza Mphahlele yavuze ko igitangaje kinateye agahinda ari uko ubwo bwicanyi bwabereye mu rugo rwafatwaga nk’ijuru.

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ni uko bari bashonje bashaka kurya,bizeye ko umubyeyi wabo ari bubahe ibyo kurya ariko kubibaha yari afite intego yo kubaha ibiryo byarozwe kugira ngo abice”.

Yavuze ko igifungo cya burundu kuri buri mwana aricyo gikwiye kuri uyu mubyeyi wiyambuye ububyeyi akiyambika ubunyamaswa.

Ati “Ku bw’izi mpamvu zose,ndi mu badashidikanya ko igifungo cya burundu kuri buri mwana yishe,ari igihano gikwiye”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/09/2019
  • Hashize 5 years