Umugore yarongowe n’abagabo babatu bose babana mu nzu imwe ababere umutware w’urugo

  • admin
  • 28/10/2019
  • Hashize 4 years

Umugore witwa Ann Grace Aguti w’imyaka 36 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda mu gace ka Amugagara,muri Kumel yashyingiranwe n’abagabo batatu, bose bakaba babana mu nzu imwe y’uwo mugore.

Uyu mugore ngo yari asanzwe afite abagabo benshi, gusa ngo bamwe yagiye abirukana kubera imyitwarire itari myiza.

Kugeza ubu abagabo yahisemo kubana nabo bizwi harimo uwiotwa John Peter Oluka,Richard Alich na Michael Enyaku batangarije ikinyamakuru Sundayvison ko nta kibazo bafite kuba bararongowe n’umugore bakaba banabana mu nzu imwe.

Batangaje ko amabwiriza yose agenga urugo atangwa na Aguti, akabagaburira hamwe, gahunda irebana n’amabanga y’urugo byose bikaba bitegurwa n’uyu mugore bafata nk’umukuru w’umuryango.

Alich abwira iki kinyamakuru uko yamenyanye na Grace, yagize ati “Igare rye ryari rifite ikibazo mu mashini, namwemereye kurikora, byagiye biza nisanga hano, nguma muri iyi nzu”.

Oluka we ngo yari asanzwe azi Grace nk’umugore ufite abagabo benshi “Njyewe twahuriye mu gishanga aho nari nashoye inka zanjye, twaganiriye nikinira musaba kuzagenda nanjye akangira umugabo we. Tubayeho mu buzima bwiza, mbese nta kibazo na kimwe mfitanye na bagenzi banjye”.

Grace afite abana batatu akaba anatwiye inda y’amezi atandatu. Ibyishimo bye ngo akaba ari ugutunga abagabo benshi.

Ati “Umunezero wanjye ni ukugira umubare munini w’abagabo babasha guhaza ibyifuzo byanjye nk’umugore w’urugo, ntabwo umugabo wanjye yari abashije, nyuma yo gutandukana na we nibwo natangiye kubona aba bihariye,mfite inshingano zo gutunga abagabo mfite, kandi nkomeje no gushaka abandi”.

Mu Ukuboza umwaka ushize wa 2018,ngo Grace yari afite abagabo Bane,gusa uwitwa Sam Otim, wari uzwi ku izina rya Ejuge yaje kugirira ishyari bagenzi be, bityo Grace ahita amwirukana mu rugo dore ko ariwe muyobnozi w’abagabo be bose.

AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/10/2019
  • Hashize 4 years