Umugore yafungiranye umugabo we mu nzu arangije arayitwika arigendera

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 5 years

Polisi yo mu mujyi wa Lusaka muri Zambia yataye muri yombi umugore witwa Mary Phiri w’imyaka 46 y’amavuko ucyekwaho gutwikira umugabo we Solomon Zulu w’imyaka 54 y’amavuko mu nzu kugeza apfuye.

Umuvugizi wa Polisi ya Zambia Esther Mwaata yemeje aya makuru avuga ko ibi byabaye kuri tariki 26 Ukwakira uyu mwaka.

Raporo ya polisi ivuga ko kuri iyo tariki hagati ya saa munani (4;00) na saa munani n’igice(4:30) z’amanywa, Mary Phibi acyekwaho gufungirana umugabo mu nzu bakodeshaga yarangiza akayitwiaka.

Mwaata ati” Nyakwigendera yatabawe na Landlord Lazarous Mwila wamwumvise arimo gutakira mu nzu asaba ko bamutabara. Noneho agiye hanze, abona inzu nyakwigendera yavugiragamo irimo kugurumana arinako nyakwigendera agerageza gusohokamo aciye mu idirishya ariko ku bw’amahirwe macye ryari rito ntiyabasha kunyuramo.

Ubwo Mwila nawe yahise ahamagara abandi baturanyi baraza barafatanya bamukura muri uwo muriro“.

Ubwo uwo mugabo yakuwemo afite ibikomere by’ubushye ku mubiri wose maze ahita ajyanwa ku bitaro bya Chipata, biranga ahita yoherezwa ku bindi bitaro bya UTH aho yitabiye Imana kuri tariki 27 Ukwakira 2018 mu masaha ya saa tanu zuzuye[11h00].

Ubwo mu masaha ya saa kumi nimwe n’iminota mirongo ine n’itanu[17:45],abayobozi bahise bajya gufata uwo mugore yari yamaze guhunga akimara gukongereza inzu bahita bamushyikiriza polisi.

Gusa impamvu yatumye uyu mugore atwikira umugabo we mu nzu ntiramenyekana ariko hari ibyahwihwiswaga ko yakoze ibyo, nyuma yo kumva ibihuha bivuga ko umugabo we yasohokanaga n’abandi bagore bakajya gutembera.

Kuri ubu umugore ari mu maboko y’ubutabera ndetse biravugwa ko vuba aha azahita agezwa mu rukiko kwisobanura ku cyaha ashinzwa cyo gutwika no kwica.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 5 years