Umugore yafashwe ku ngufu n’abagabo babiri bamusanze mu bwiherero

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years

Polisi yo mu gihugu cya Ecosse kirimo guhigisha uruhindu abagabo babiri basambanyije umugore bafashe ku ngufu ubwo yari mu festival yaberaga mujyi wa Glasgow muri icyo gihugu mu gihe umuraperi w’umwongereza witwa Stormzy yari ku rubyiniro.

Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko yafashwe n’umugabo umwe, nyuma undi nawe ahita amusambanya,igihe harimo kuba igiteramo ahitwa Glasgow Green.

Ibyo byabaye hafi saa yine z’ijoro kuwa gatanu tariki 12 ubwo yari agiye kwihagarika mu mu bwihero buri hafi y’igice cy’urubyiniro.

Akimara gufatwa,yatabawe n’abandi bagabo batatu barimo batembere bahita bavuza induru, ari nabwo izo nkoramahano zahise ziruka zikizwa n’amaguru.

Umuvugizi wa polisi , Sereja Euan Keil yagize at: “Uyu mugore yari agiye kwihagarika aho yahise afatwa n’umugabo umwe ahita amukwegera inyuma y’ubwihero undi nawe ahita amusambanya”.

Akomeza agira ati”Izo nkoramahano zahunze abandi bagabo batatu barimo bitemberera bababonye bahita babavugiriza induru.Sinzi ko abo bagabo batatu bamenye ibyarimo kuba, cyangwa birashoboka ko bazi ko batabaye ibintu bitaradogera”.

Yavuze ko abo bagabo batatu babibonye bagahita bagenda ari ngombwa kubashakisha bakabafasha mu iperereza.

Ati “Ni ngombwa ko tubashakisha kuko ibyo babonye bishobora kudufasha gufata abakoze icyo cyaha“.

Abateguye iyo festival basohoye itangazo aho bavuga ko barimo bakora ibishoboka byose mu gufasha polisi irimo gukora iperereza ngo abakoze ayo mahano batabwe muri yombi baryozwe ibyo bakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years