Umugore yafashe ikibisi cyashaje agikuramo inzu yimukanwa y’agatangaza [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years

Umugore wo mu gihugu cya Amerika muri New York Jessie Lipskin yafashe umwanzuro wo kubaka inzu y’akataraboneka yifashishije ikibisi cya shaje cyo mu bwoko bwa 1966 GMC yari amaze igihe kinini abona akagikunda ahita yiyemeza kukigura agihinduramo iyo nzu itangaje.

Mu gihe cyo gushaka inzu yari yarigeze ku rota mu nzozi,Jessie yahise agura icyo kibisi cya shaje maze mu myaka micye yakurikiyeho iyo modoka ayihinduramo inzu yo guturamo ikoze mu byuma,kuburyo niyo uyibonye uhita ugaragarizwa imbaraga yakoresheje muri uwo mushinga.

Uyu mugore Jessie asobanuriye GIGGAG aho igitekerezo cyo kubaka iyi nzu ye ya kijyambere cyaturutse.

Yagize ati”Igitekerezo cyatumye ntekereza kubaka ububuzima burambye nagikomoye muri filimi nyandiko nabonye bita Garbage Warrior”.

Muri iyi filimi nyandiko yitwa Garbage Warrior ya Michael Reynolds igaragaza uburyo uyu mugabo yashushanyije inzu ndetse akayubaka akoresheje ibintu yagiye atoragura byashaje.

Yakomeje agira ati”Mu by’ukuri icyo nicyo cyampaye gutekereza.Natangiye kumva neza buri kintu cyose nasomye muri iyo nyandiko,byinshi byerekeye ubuzima burambye.Cyera kabaye inzu yubatse mu byuma nabonye ariwo mwanzuro ufatika.Kuri ubu nshobora kubona byoroshye ahantu hashya kandi nshoboa gukomeza kwiberaho muri ubu buzima ntacyo ndya”.

Avuga ko yabanje guhura n’ikibazo cy’uko yabuze umuntu wamufasha kurangiza guhindura iyo modoka ayihinduramo inzu kuko ntabwo yari azi imirimo y’ubukorikori irimo iyo kubaka n’ibindi.

Ati”Nkunda iyi nzu,ariko nta bunararibonye narimfite bwerekeranye no gukora amazi,iby’umuriro w’amashanyarazi ndetse nokubaza byari bicyenewe muri uyu mushinga.Ikibazo kinini cyari icy’uko bitandukanye no kubaka inzu ihagaze ahantu hamwe ikomeye”.

Uyu mugore avuga ko n’ubwo byari bikomeye ariko ntiyacitse intege.Avuga kandi ko Kugira ngo uyu mushinga yakunze cyera awushyire mu bikorwa wamutwaye ibihumbi 70 by’amadorari.Jessie yatangiye kuba muri iyi nzu ye yakataraboneka guhera muri Mutarama uyu mwaka Kandi arabyishimiye.

















Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years