Umugore w’intwari : Amateka akomeye yifuzwaga na benshi y’umusirikare w’umugore w’inkotanyi wafotowe ateruye umwana mu rugamba rwo guhagarika Jenoside mu Rwanda

  • admin
  • 09/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu yifuzwaga na benshi mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kunshuro ya 26 ubu ugaragara mungoro y’amateka igaragaza amateka yo guhagarika Jenoside no ku bohora Igihugu Rtd captain Daphrosa Intaramirwa yasize umuryango we aza ku rugamba rwo kubohora igihugu, nyuma arera abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusiga abana be batanu n’umugabo muri Uganda akaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntibyashimishije benshi. Ariko we yirengagije abamushinjaga kutita ku muryango, akurikiza icyo umutima we wamubwiraga ko cyari gikwiye.

Mu Ukuboza 2017, u Rwanda rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’ingabo zari iza APR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi ngoro yuzuyemo amateka y’uko urugamba rwagenze kugeza ubwo tariki ya 7 Nyakanga igihugu kibohowe.

Ubwo iyi ngoro yatahwaga Perezida Paul Kagame yitegereje ifoto y’umugore wambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo za RPA ateruye umwana.

Uretse Perezida Kagame wafotowe yitegereza iyi foto, n’abandi bantu basanzwe bagiye basura iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagiye bagaragaza ko iri mu byabashimishije ndetse bakabisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.

JPEG - 185 kb
Rtd captain Daphrosa Intaramirwa wareze abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Imana imuhe Umugisha

Ibinyamakuru bya tangiye gushakisha uriya musirikare ndetse n’umwana yari ateruye, ibintu bitari byoroshye kuko nubwo ababanye nawe mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu bamuvugaga ibigwi, batagaragaza uko bamubona ndetse bamwe bakavuga ko ashobora kuba yaritabye Imana.

Nyuma yo gushakisha ibinyamakuru byaje kubwirwa n’umwe mu bakozi bacyo ko amuzi, kuko avuga ko we n’abavandimwe be barokowe n’Inkotanyi bajyanwa ahitwa Urumuri.

Nubwo yavuze ko izina rye ari Intaramirwa Daphrose ndetse azi neza ko akiriho, hari hashize nk’umwaka atazi amakuru y’aho aherereye.

Ku bw’amahirwe ariko baje kumenyako Rtd Capt Intaramirwa atuye mu karere ka Nyagatare, aho umwe mu bakozi b’iki kinyamakuru yagiye kumusura, amusaba ko baganira.

Mu kiganiro bagiranye yavuze ko atibuka igihe iriya foto yafatiwe.

Ati “Ntabwo nibuka umunsi yafotoreweho ariko ndibuka ko hari umunyamakuru wavugaga Igiswahili wagendaga afata amafoto. Hari byinshi byo gukora, twari dufite igihugu tugomba kugaruramo amahoro, hari imfubyi nyinshi. Hari abasivili benshi bashonje kandi bakomeretse bazaga aho twari turi. Ibintu byari bimeze nabi, gufata amafoto ntabwo byari mu bintu byihutirwa.”

Yakomeje avuga ko Interahamwe zahigaga ndetse zikica inzirakarengane, mu gihe Inkotanyi zo zarwanaga zishaka gutabara Abanyarwanda benshi bashoboka.

Mu barokowe hakaba harimo abana barimo n’abafite ukwezi kumwe aho bajyanwaga ku Kigo cyari cyariswe Urumuri ndetse n’ahandi hakoraga nkacyo.

Ubwo Jenoside yatangiraga ku ya 7 Mata 1994, Perefegitura ya Byumba kuri ubu isigaye ariko akarere ka Gicumbi ari naho FPR yari ifite ibirindiro yari yarabohowe, abantu benshi bakaba barahahungiraga kuko babaga bizeye gukira.

Iriya foto ya Intaramirwa ateruye umwana yafatiwe mu Urumuri, aho ariwe wari uyoboye itsinda ryitaga ku mfubyi zari zihari.

JPEG - 208.4 kb
Rtd captain Daphrosa Intaramirwa wareze abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ajya ku rugamba ntawari uzi ko yabyaye

Intaramirwa w’imyaka iri hafi 70 wari waravukiye i Gahini mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yavuye mu Rwanda ahungira muri Uganda ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu Ukwakira 1990, yari atuye mu cyaro cya Bulemezi akaba yari yarashakanye n’Umunya- Uganda.

Nubwo cyari icyemezo kitoroshye, uyu mubyeyi wari ufite abana batandatu yafashe umwanzuro wo gusanga abandi ku rugamba, ndetse umugabo we aramushyigikira.

Intaramirwa kuri ubu ufite abana bane n’abuzukuru, aho umwe yapfuye mbere y’urugamba, mu gihe undi yapfuye adahari.

Avuga ko bagenzi be bamenye ko yabyaye ubwo umwe mu bana be nawe yazaga mu ntambara yo kubohora igihugu.

Ati “Birambabaza cyane kuba ntarabashije gushyingura umwana wanjye ariko nzi neza ko ubu aruhukiye mu mahoro kuko urugamba twariho rwari rukwiye.”

Amashereka ye yahembuye benshi

Mu masaha agera ku munani abanyamakuru bamaranye na Intaramirwa, bamusabye kubashushanyiriza uko ubuzima bwari bwifashe na bariya bana, ikibazo yagerageje gusubiza nubwo hari aho yageraga agafatwa n’ikiniga.

Ati“Ubuzima bwari bubi. Yego hari ibyo kurya nk’amata na celerac. Nagombaga konsa abari abana, rimwe na rimwe iyo nariraga nabo barariraga. Ariko baje kurokoka, ubu ni ababyeyi b’abagore n’abagabo. Ibi nibyo bituma nsabwa n’ibyiyumviro, iyo mpuye nabo turarira kubera ibyabaye ariko nkababwira ko dufite igihugu cyiza kizabitaho.”

Hari amakuru avuga ko mu Urumuri aho uyu mubyeyi yabaga habaga imfubyi zigera ku 100, ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga, bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by’imfubyi, abandi bagafashwa n’imiryango itegamiye kuri leta yari yaratangiye gukorera mu gihugu.

Hari n’abanze gutandukana nawe ariko aza kubana nabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bahujwe n’imiryango yabo.

Ese umwana agaragara ateruye ni inde?

Intaramirwa avuga ko uriya mwana yari ateruye yazanywe mu Urumuri na se wari ugiye ku rugamba.

Ubwo FPR yamaraga gufata igihugu muri Nyakana 1994, uyu mugabo ngo yagarutse gufata umwana we.

Ati “Nyuma ariko y’imyaka itari mike naje kumenya ko umwana yapfuye azize indwara. Icy’ingenzi ariko ni uko uriya mwana yarokotse kwicwa n’Interahamwe.”

Uyu mubyeyi uganira n’abana yitayeho kuri ubu bakuze binyuze mu matsinda ya WhatsApp yitwa Family Masaka” na “Family Urumuri”, aho atuye ni umuyobozi w’umudugudu, umwanya ahora atorerwa kandi abasha kwitwaramo neza by’umwihariko abifashijwemo n’indangagaciro za gisirikare zikimuri mu maraso.

Ahamya ko ubwo umwana w’umukobwa n’umuhungu bose bashoboye ndetse kuba yararwaniraga ibintu bifatika bikaba biri mu byatumye adacika intege.

Yafashe umwanzuro wo gusezera mu ngabo mu 1997 kuko yumvaga ko umusanzu we yawutanze, bityo akwiye kureka abakiri bato bagakomereza aho yari agejeje.

Avuga ko iriya foto igaragaza Kagame amwitegereza yagiye ayohererezwa kenshi nyuma gato y’uko iriya ngoro itashywe. Akaba avuga ko yakwishima kurushaho agize amahirwe yo kwifotozanya na Perezida we.

Ati “Ntewe ishema n’aho igihugu kigeze uyu munsi. Ni umugabo udapfa kubona umwanya kugira ngo tugere aha hari ibitambo byinshi byagombaga gutangwa. Birumvikana ko nari kwishima kurushaho iyo ngira amahirwe yo kuba muri iriya foto na perezida wanjye, ariko nzi neza ko hari igihe kizagera nkabasha gufata ikiganza cye.”

JPEG - 182.9 kb
Rtd captain Daphrosa Intaramirwa wareze abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Imana imuhe Umugisha

Salongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/06/2020
  • Hashize 4 years