Umugore wanditse uburyo wa kwica Umugabo wawe yakatiwe burundu kubera kwica umugabo we

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Yanditse ku kwica – none agiye muri gereza ku bwicanyi.

Urukiko muri leta ya Oregon muri Amerika rwakatiye Nancy Crampton Brophy gufungwa burundu kubera kurasa akica umugabo we, ibyo yari yarakomojeho mu nyandiko yise “How to murder your husband” cyangwa ‘Uko wakwica umugabo wawe’.

Nancy w’imyaka 71 yahamwe n’icyaha cyo kwica mu kwezi gushize.

Inteko y’abacamanza yemeje ko mu 2018 yarashe umugabo we bari bamaranye imyaka 26 kubera ibijyanye no kwishyurwa ubwishingizi bwa miliyoni $1.5

Mbere y’icyo cyaha, Nancy usanzwe ari umwanditsi ku rukundo, yari yarasohoye ibitabo birimo amagambo akarishye yo kureshya yise “The Wrong Husband” na “The Wrong Lover”.

Umugabo we, Daniel Brophy, yari umutetsi n’umwalimu wubashywe ku ishuri ryigisha guteka rya Oregon Culinary Institute.

Mu 2018 bamusanze mu gikoni cy’iri shuri yapfuye arashwe amasasu abiri.

Mu kwezi gishize umupfakazi we yahamijwe icyaha cyo kumwica.

Uru rubanza rwarakurikiwe cyane kubera inyandiko Nancy Crampton yise “How to murder your husband” yanditse imyaka micye mbere y’iki cyaha.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, nyuma bugasibwa, yagize ati: “Icyo nzi ku bwicanyi ni uko buri wese muri twe abwifitemo mu gihe agejejwe kure hashoboka.”

Yatondaguye uburyo bunyuranye bwo kwica uwo mwashakanye, kuva ku mbunda, ibyuma, no gukoresha abicanyi kabuhariwe.

Yongeraho ati: “Niba kwica ari byo byambohora, sinshidikanya ku kumara igihe muri gereza.”

Umucamanza ariko yanzuye ko iyo nyandiko ndende yakoze atari ikimenyetso mu rubanza rwe kuko yanditswe imyaka mbere mu gikorwa-shuri cyo kwandika.

Gusa abashinjacyaha bo bavuga ko Nancy na mbere yari yaragambiriye kwica umugabo we, bivuye ku kutumvikana gukomeye ku mutungo, kandi ko yari agamije kwikubira amafaranga y’ubwishingizi nyuma y’urupfu rw’umugabo we.

Nancy yabonywe atwaye imodoka ajya anava kuri ririya shuri mu gihe cya kiriya cyaha, amashusho ya ‘cameras’ z’umutekano yerekanywe mu rukiko.

Nubwo polisi itigeze ibona intwaro yakoresheje mu kwica, yamwibukije ko yigeze kugura intwaro y’ubwoko bumwe n’iyo abahanga berekanye ko yakoreshejwe mu kwica Daniel.

  • Mu kwiregura, Nancy yavuze ko yari afite ”

    ikinogo mu kwibuka” kuva mu gitondo cy’umunsi umugabo we apfa. Gusa ntiyigeze ahakana ko ari we wari utwaye imodoka kuri ririya shuri.

Mu kwezi gushize inteko y’abacamanza 12 yamuhamije ubwicanyi, kuwa mbere w’iki cyumweru akatirwa gufungwa burundu, gusa abanyamategeko be bavuze ko bateganya kujurira.

Mbere yo kumukatira, inshuti n’abo mu muryango w’uwari umugabo we batanze ubutumwa bunyuranye.

Nathaniel Stillwater, umuhungu w’uriya mugabo wo ku wundi mugore, yagize ati:

Wahisemo kubeshya, guca inyuma, kwiba, no hejuru yabyo kwica umugabo wakwemeraga kurusha abandi, wari ukwiye guhitamo mu nyandiko zawe – umugore gito.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years