Umugore wa Perezida Mugabe ngo yahungiye muri Namibia

  • admin
  • 16/11/2017
  • Hashize 6 years

Mugabe aracyafungiwe iwe mu rugo mu Murwa Mukuru, Harare, ariko hari amakuru avuga ko umugore we Grace yahungiye muri Namibia.

Mu cyumweru gishize Mugabe yirukanye Visi-Perezida, Emmerson Mnangagwa nawe uri ahantu hataramenyekana nubwo hari abavuga ko yavuye mu buhungiro akaza kuba ari we uyoboye Zimbabwe muri iyi minsi.

Kurwanira ubutegetsi hagati ya Mnangagwa na Grace Mugabe byatumye ishyaka rya Zanu-PF ricikamo ibice mu mezi ashize.

Mnangagwa ni umwe mu bari mu rugamba rwo kubohora icyo gihugu, ndetse afitanye ubucuti bwihariye n’abakomeye mu gisirikare.

BBC ivuga ko abari bashyigikiye Mugabe bafite ubwoba kuko batangiye gusaba imbabazi zo kuba barazinenze ubwo zari zigifata ubutegetsi.

Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADAC, ugiye gukora inama y’igitaraganya muri Botswana kuri uyu wa Kane, wige ku kigiye gukorwa muri icyo gihugu gifite ubukungu bumeze nabi muri iki gihe.

Umuyobozi w’Abarwanya leta ya Mugabe, Tendai Biti, we yavuze ko bifuza inzibacyuho.

Ati “Birihutirwa ko dusubira muri Demokarasi ariko dukeneye igihe cy’inzibacyuho, nizeye ko ibiganiro bigiye kubaho hagati y’igisirikare n’abaturage ba Zimbabwe ndetse n’imiryango nka SADC na AU.”

Umunyamakuru wa Reuters uri i Harare avuga ko nta muturage n’umwe wari wishimira ibyabaye ku mugaragaro kuko bakiri mu rujijo, ariko amaduka yafunguwe, abantu bajya ku mirimo, bakiriye kuba Robert Mugabe afungiye iwe kandi nta wagiye kumutabara. Nta n’imvururu zirumvikana mu kandi gace ako ari ko kose k’icyo gihugu.

Abasirikare baracyashaka kumvisha amahanga ko batakoze kudeta ahubwo ko bashaka kuvugurura ibintu gusa, ariko kugira ngo babigereho birabasaba ko na Mugabe ubwe abibafashamo.

Icyo abakurikiraniye hafi ibibera muri Zimbabwe bibaza cyane, ni uburyo igisirikare kiza kumvisha Mugabe gusohora itangazo iryo ari ryose akemera ibyabaye mu minsi ibiri ishize.

Ibi ariko nabyo bitera kwibaza icyo yabyungukiramo, niba ari ukujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mahoro cyangwa umutekano w’abo mu muryango we.

Nubwo Gen. Maj Sibusiso yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko igisirikare nikirangiza guta muri yombi agatsiko kabangamije igihugu kizasubiza ubutegetsi Guverinoma ya Mugabe, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wo watangaje ko icyabaye kimeze neza neza nka ‘kudeta”.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yohereje intumwa zihariye zigizwe n’abaminisitiri babiri bakomeye ngo baganire na Mugabe ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo.

Ighugu cya Rhodesia kikimara kwigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza mu 1980 cyiswe Zimbabwe; Mugabe ahita ayiyobora ari Minisitiri w’Intebe, aza kuba Perezida mu 1987.

Kuva icyo gihe yakomeje gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera.

Yanditswe na chief editor

  • admin
  • 16/11/2017
  • Hashize 6 years