Umugore wa Mwai Kibaki wahoze ari Perezida wa Kenya yapfuye

  • admin
  • 26/04/2016
  • Hashize 8 years

Lucy Muthoni Kibaki wari umugore wa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Bupa Cromwell Hospital i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Lucy Kibaki witabye Imana kuri uyu wa Kabiri ku myaka 75, yaherukaga koherezwa kuvurirwa mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru byinshi. Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe bashenguwe n’urupfu rw’umugore wa Kibaki.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Kenyatta yagize ati “Azajya yibukirwa ku ruhare yagize mu iterambere ry’igihugu cyacu. By’umwihariko, igikomeye ni umuhate yashyiraga mu kuzamura imibereho ymyiza y’Abanyakenya, cyane cyane mu kurwanya icyorezo cya Sida, ibintu bizakomeza kuba urugero rwa benshi.” Lucy Kibaki yafashije byinshi mu mirimo y’igihugu, ubwo umugabo we yayoboraga Kenya kuva mu 2002 kugeza 2013.

Lucky Muthoni Kibaki asize Umugabo n’abana bane barimo Judy Wanjiku, Jimmy Kibaki, David Kagai na Tony Githinji.


Yanditswe na Hakizimana Dieudonne/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/04/2016
  • Hashize 8 years