Umugore wa Gen Nsabimana yamennye ibanga rya Agathe Habyarimana wishimiraga kwicwa kw’Abatutsi

  • admin
  • 21/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi izari ingabo z’igihugu FAR (Forces Armées Rwandaises), zatatiriye inshingano y’ibanze arizo kurinda abaturage n’ibyabo, zikayoboka politiki mbi y’ivangura, irondabwoko n’indi migambi mibisha yo kwica abaturage zari zishinzwe kurengera, cyane cyane izarinda urugo rwa Perezida Habyarimana n’umugore we wari ukuriye akazu , gusa nyuma yaje gutamazwa n’umugore wa Gen Nsabimana.

Umugore wa Gen Nsabimana witwa Uwimana Athanasie yatangarije Artiges Guy umugenzacyaha i Bruxelles taliki 30/06/1994 ko mbere yo guhamagarwa ngo aherekeze Perezida Habyarimana mu mishyikirano y’amahoro yagombaga gusinyirwa Arusha umugabo we yari ahangayikishijwe n’ikintu gishobora guturika bigatuma intambara yongera kwegura.

Uwimana avuga ko urebye ukuntu imitwe myinshi yakusanyaga intwaro, n’ukuntu abanyapolitiki batumvikanaga n’uburyo umugabo we yategujwe igitaraganya ku wa 05/04/1994 ko agomba guherekeza Perezida i Dar- Es- Salam taliki 06/04/94 byamuteye impungenge bitewe no kutumva impamvu y’urwo rugendo.

Uwimana Athanasie yavuze ko yari yarabwiwe n’umugabo we Gen Nsabimana ko hari abantu bazatsembwa, nubwo ngo atamubwiye urutonde, yahoraga amusaba kwitegura igihe cyose, akavuga ko ukwicwa kwa Gatabazi kwari kugiye kuba nk’imbarutso y’ubwicanyi bwari bwarateguwe ariko Gen Nsabimana arabihagarika.

Umugore wa Gen Nsabimana yavuze ko iraswa ry’indege yari twaye Perezida Habyarimana n’abari kumwe nawe yabimenyeshejwe taliki 06/04/1994 saa mbiri na mirongo ine, taliki ya 7/4/1994 nyuma ya saa sita ajya kureba umurambo w’umugabo we ngo umugore wa Perezida Habyarimana yamubwiye ko ibyabaye byagombaga kuba.

JPEG - 44.7 kb
Umugore wa Gen Nsabimana witwa Madame Uwimana yatangaje ko mbere yo guhamagarwa ngo aherekeze Perezida Habyarimana mu mishyikirano y’amahoro yari ahangayikishijwe n’ikintu gishobora guturika bigatuma intambara yongera kwegura

Abakobwa ba Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana babitangarije Ababiligi bakoraga iperereza ry’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ngo Agathe Habyarimana n’umuryango we bashimishwaga n’amakuru y’iyicwa ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Uwanyigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bavuga ko nyuma y’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’abari bayirimo bagiye Kanombe kureba umurambo wa se taliki ya 07/Mata 1994 ahagana mu ma saa moya y’igitondo batwawe n’abasirikali bari mu barindaga Perezida.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko basanze imirambo 7 harimo n’uwase iri ukwabo, naho iy’abapilote b’Abafaransa iri ukwayo n’iy’abarundi bakavuga ko imbere y’inzu hari Abafaransa 4 bavugaga ko indege yahanuwe n’isasu ryo mu bwoko bwa stinger.

Bavuga ko igihe bari batangiye gusenga umugore wa Habyarimana yasabye ko Interahamwe zafashwa kwikiza umwanzi kandi ingabo z’u Rwanda zikegura intwaro, Godeliva mushiki wa Perezida wari umubikira avuga ko Abatutsi bose bakwiye kwicwa.

JPEG - 81.1 kb
Kabuga afitanye isano ya bugufi n’Umugore wa Perezida Habyarimana Juvenali, wavuzweho uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwimbabazi Claire mu buhamya bwe avuga ko ari kumwe n’abasirikare 138 muri camp Kigali taliki ya 08 Mata 1994 bamweretse aho Ababirigi biciwe irunde rw’inzu hafi y’umuryango naho Uwanyigira Jeanne abasirikali bamubwira ko bariya basilikali b’Ababirigi bari bakwiye kwicwa aho kugirango bazacirwe urubanza.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko italiki 07 Mata abagize umuryango wa perezida Habyarimana bari bamaze kuhagera harimo n’abihaye Imana, ngo barishimaga iyo umwe mubo bita abanzi bicwaga, cyane cyane ngo amakuru yatangwaga n’abarindaga Perezida kandi bakigamba, ku bw’ubwo bwicanyi.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko ubwo bari baherekeje umurambo wa se mu buruhukiro bwo kwa muganga i Kanombe, umuganga witwa Baransalitse yavuze ko umurambo wa Minisitiri w’intebe Agata wo ushyirwa ahandi ukwawo naho Jean Juc Habyarimana ababwira ko yari agiye gushota umupira kuri Agata ariko ntiyabikora bareba.

Abari kwa Perezida Habyarimana bavuga ko Mobutu yari yamenyesheje umugore wa Habyarimana iby’iryo hanurwa ry’indege, mbere gato, ariko ntaburire umugabo we kugirango abashe guhirika umugabo we ku butegetsi kuko yari avuye gusinyana amasezerano n’INKOTANYI bitaga inyenzi bari bamubujije .

Agata Kanziga akimara kugira uruhare mu Kwica umugabo we Perezida Habyarimana N’Inshutiye magara Gen Nsabimana , ngo bahise bashyira umugambi wa CDR wo kurimbura abatusi mu rwego rwo guhisha Abahutu n’Abakiga bakundaga Habyarimana kugirango batihorera , Ahitamo gushibura umutego mbere yari yarateganye n’Umugabo we wo kurimbura abatutsi ariko bari baraburiye imbarutso ,uramuhitana nk’uko byemezwa na bamwe mu nkora mutima zabo.

Umwe muribo yabwiye MUHABURA.RW ko Kanziga yari mu mugambi wabishe Habyarimana n’Akazu kabahezanguni bagera kuri mirogwitanu[ 50] kabakiga.

yagize ati’’ Agathe Habyarimana yari umuntu ukunda ubutegetsi cyane afatanyije na benewabo bari bamaze kugwira m’ubutegetsi bakaba bari bamaze kurusha imbaraga Habyarimana, Hari byinshi yagombaga kubumviraho atabyumvira agapfa, Akaba arinako byagenze ubwo bamubuzaga gusinyana amasezerano n’Inkotanyi akarenga akabikora , bahise bamwica bahita batangiza umugambi bari bamaranye iminsi wo kurimbura abatutsi ndetse bawukoresha no murwego rwoguhisha Abahutu n’abakiga bavuga ko habyarimana yishwe n’inkotanyi kugirango nabo batihorera

JPEG - 67 kb
Abari kwa Perezida Habyarimana bavuga ko Mobutu yari yamenyesheje umugore wa Habyarimana iby’iryo hanurwa ry’indege, mbere gato, ariko ntaburire umugabo we kugirango abashe guhirika umugabo we ku butegetsi

Bivugwa ko icyatumye Kanziga ayobora Politiki y’Akazu k’abakomokaga mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi, ari uko na we ari ho yakomokaga ndetse akaba yari anafitanye isano ya bugufi n’abayobozi bakuru b’Igihugu abandi bavukanaga n’umugabo we “bahuje imyumvire yo gutsemba Abatutsi.”

Imbaraga za Agathe Kanziga zatangiye kwigaragaza mu 1988 ubwo Perezida Habyarimana yongera kwiyamamariza kuba Perezida, akamubwira ko yumva yasimburwa na Col Stanislas Mayuya yabonaga nk’umuntu washobora kuyobora Igihugu.

Leta y’u Rwanda hamwe n’Umuryango Survie banditse inshuro nyishi basaba ko Agathe Habyarimana wa hawe ubuhungiro mu gihugu cy’u Bufaransa yatabwa muri yombi kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umushakashatsi w’ibitabo akaba n’impuguke ku mateka y’u Rwanda cyane cyane arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi witwa François Graner akaba n’umwe mu bagize Umuryango Survie washyiriweho kwamagana ibikorwa bibi byakozwe n’u Bufaransa muri Afurika mu gihe cy’Ubukoroni na nyuma.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa yashimangiye ko nyuma y’iminsi ibiri Kabuga atawe muri yombi, hakiri byinshi bikwiye kubazwa ubutabera bw’u Bufaransa ku bantu bagikingiwe ikibaba kandi uruhare rwabo muri Jenoside rungana cyangwa ruruta urwa Kabuga.

François Graner asanga Kabuga afitanye isano ya bugufi n’Umugore wa Perezida Habyarimana Juvenali, wavuzweho uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba nawe akwiye gutabwa muri yombi .

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/05/2020
  • Hashize 4 years