Umugore wa Diamond ya pfushije nyina

  • admin
  • 20/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

-* Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane , Zari yanditse kuri Instagram amenyesha inshuti ze ko umubyeyi we yitabye Imana anamuvugira isengesho rya nyuma yinginga Imana ngo imworohereze.

Yagize ati “N’akababaro kenshi, njye n’umuryango wanjye tubamenyesheje ko umubyeyi wacu dukunda yitabye Imana muri iki gitondo. Roho ye niruhukire mu mahoro, Nyagasani akubabarire ibyaha byawe Tuzagukunda iteka ryose, abana bawe twaguhaweho impano ikomeye yavuye ku Mana. Tugushimiye ibyo wadukoreye byose. Tuzagukundwakaza iteka ryose mama. Ruhuka neza.”

Nyina wa Zari yari arwariye ahavurirwa indembe mu Bitaro bya Nakasero Hospital, yari amazemo igihe kirenga ukwezi.

Nyina yari yajyanywe mu bitaro yagize ikibazo gikomeye cy’umutima ku buryo yahumekaga abifashijwemo n’imashini zamwongereraga umwuka.

Yanditswe na Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/07/2017
  • Hashize 7 years