Umugore utwite yirukanwe ku bitaro azira kubura amafaranga yo kwishyura abyarira mu muhanda

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years

Abantu benshi bakoresha urubuga rwa Facebook bo muri cameroun bavuze kuri iyi nkuru y’akababaro y’umugore wari utwite ari hafi kubyara wirukanwe shishi itabona mu bitaro kuko atari afite amafaranga yo kwishyura nyuma yo kubyara.

Gusa ku bw’amahirwe uyu mugore yabyaye mu mahoro ndetse n’umwana we avuga ari muzima nta kibazo afite.

Kwirukana abagore batwite bari hafi kubyara mu mavuriro bitewe n’amikora make ni ingeso yeze muri Cameroun nk’uko 24Jours dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Urugero ni inkuru y’umugore witwa Monique witabye Imana nyuma y’uko ibitaro yari yoherejweho ngo ahabyarire byanze kumwakira bitewe no kubura amafaranga yo kwishyura,aza kugira ububabare bukabije.Nyuma umukobwa we niwe yagerageje kumubaga kugira ngo amukuremo uruhinja rwari rwamupfiriyemo.

Icyo gihe shene ya France24 yatangaje iyo nkuru ku bufatanye n’Umunya-cameroun Paul Chouta akunze gutangaza amakuru y’abagore bafatirwa bugwate mu bitaro bitewe no kubura ayo bishyura.

Ni mu gihe Perezida wa cameroun,Paul Biya,ahora agerageza uko ashoboye kugira ngo akemure ibibazo birimo n’icyo kwita ku buzima bw’ababyeyi babyarira kwa muganga,ariko abashinzwe ubuzima nti babyitaho aho bo bagaragaza inyota yo gushaka amafaranga cyane kurusha gukiza ubuzima bwa muntu.


AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years