Umugore ukomoka muri RDC yatawe muri yombi nyuma yo kurira ishusho y’ubwigenge bw’Amerika

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iravuga ko yataye muri yombi umugore witwa Therese Okoumou, w’imyaka 44 y’amavuko w’umwimukira ukomoka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo wuriye ishusho y’ubwisanzure akicara aho itangirira.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko ba mukerarugendo bakurwa mu gace ka Liberty Island i New York.Kandi ibi byabaye nyuma y’ubushyamirane bwamaze amasaha atatu yagiranye n’abategetsi baho ndetse n’inzego z’umutekano.

Amakuru aravuga ko bishoboka ko Madamu Okoumou yuriye iyo shusho mu rwego rwo kwigaragambya yamagana gahunda ya Perezida Trump yo guhagarika kwakira abimukira bajya muri Amerika.

Umupolisi Brian Glacken ukora mu mutwe w’ubutabazi bwihuse i New York yavuze ko igikorwa cyo kumanura uyu mugore bamukura kuri iyo shusho kitari cyoroshye.

Glacken yagize ati”Mu by’ukuri cyari igikorwa cy’ubutabazi gisaba ubwitonzi bwinshi kubera ukuntu hahanamye. Ntabwo ari ahantu harambuye. Jye na mugenzi wanjye Chris [Williams] nta kintu twari dufite cyo kwishyingikiriza.”

Yongeyeho ati”Bitangira ntabwo yashakaga gukurikiza ibyo twamubwiraga. Ariko twafashe akanya turamuganiriza… nuko ubwo twamugeragaho adashobora no kugira ahandi ajya, ntekereza ko yabonye ko ake kashobotse.”

Mbere yaho, abantu benshi bari batawe muri yombi bamaze gukorera imyigaragambyo aho iyo shusho iri.

Ibi byahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko wo ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa karindwi ubwo Amerika iba yizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge.


Madamu Okoumou yagaragaraga yurira aho ishusho y’ubwisanzure iri i New York itangirira
Abantu bose bari baje kureba uwo mugore yagerageje kurira Ishusho y’ikimenyetso cy’ubwisanzure muri Amerika, Statue of Liberty iri i New York

REBA HASI IBYO DUKORA


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years