Umugore kabuhariwe wari imbere mu bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Bashir arashakishwa hasi hejuru

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years

Umugore kabuhariwe wari mu b’imbere mu myigaragambyo yahiritse ubutegetsi bwa Omar El Bashir, Alaa Salah arashakiswa bikomeye n’abari bashyigikiye uyu muperezida wegujwe igitaraganya.

Mu gihe cy’imyigaragambyo karundura, Salah yagaragaye ari hejuru y’imodoka mu Mujyi wa Khartoum ari nako avuga ubutumwa bukubita ahababaza ubutegetsi bwa Bashir by’umwihariko ku ibura rya demukarasi n’imiyoborere myiza mu gihugu cye.

Nyuma y’iyi myigaragambyo, ifoto ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi hasabwa ko yakwicwa.

N’ubwo uyu mugore ahigwa bukware,abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati “ Nari hejuru y’imodoka nto kugira ngo ngeze ijwi ryanjye ku baturage ku bijyanye n’ubutegetsi bubi. Mu by’ukuri twari dukeneye impinduka za demukarasi kandi twarabishoboye. Si ku nyungu zacu gusa ahubwo ni no ku bandi bazabaho mu gihe kizaza.”

Yongeyeho ko iby’abamuhiga ntacyo bimubwiye ati “ Nta kwigaragambya gushobora kugira icyo kugeraho kutarimo abagore. Ntushobora kuvuga ko ufite demukarasi abagore basigaye inyuma. Ntacyo bimbwiye kuba hari abavuga ko bazanyica. Iki ni igihugu cyanjye, nta bwoba mfite ahubwo icyo nsaba umuryango mpuzamahanga ni ugukomeza gukurikirana ibibera aha ngaha.”

Ubusanzwe Alaa Salah w’imyaka 22 y’amavuko ni umunyeshuri muri kaminuza mpuzamahanga (SIU) akaba yiga ibjyanye n’ubwubatsi.

Kuri ubu Alaa Salah yahise yamamara aba ikimenyabose muri Sudan bitewe no kwigaragaza bikomeye mu myigaragambyo yahiritse ubutegetsi bwa Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora Sudan.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years