Umugogo wa Kigeli V uzatabarizwa i Mwima, mu Karere ka Nyanza aho yimikiwe

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Iri tangazo riravuga ko umugogo wa Kigeli V uzatabarizwa i Mwima, mu Karere ka Nyanza aho yimikiwe. Itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma ngo bikazatangazwa mu minsi iri imbere.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Igikomangoma, akaba na Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa, Specioza Mukabayojo, ndetse n’abandi bo mu muryango w’umwami.

Ni nyuma y’uko itsinda ry’abahagarariye abo mu muryango w’umwami baba mu Rwanda bagiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America aho Kigeli V yatangiye, kugira ngo bagirane ibiganiro n’abari muri Amerika, byarangiye bumvikanye ko umugogo w’umwami Kigeli V yatabarizwa mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda, mu itangazo yasohoye nyuma y’itanga rya Kigeli V yavuze ko yiteguye gutanga ibikenewe byose umuryango w’umwami uzayisaba kugira ngo ashyingurwe.

Ku rundi ruhande, abari abajyanama ba Kigeli V Ndahindurwa n’umuryango w’umwami barimo bariga ku azasimburwa, ndetse ngo yasize avuze n’uzamusimbura.

Rukeba Claude Francois, wabaye umujyanama wa Kigeli V yabwiye ijwi rya Amerika ko Kigeli V Ndahindurwa azasimburwa kuko yasize avuze uzamusimbura.

Yagize ati “Ni koko azasimburwa, kuko yasize avuze uzamusimbura mu 2006, ashobora kuba yaramuhaye abantu babiri cyangwa batatu.”

Rukeba avuga ko bitewe n’uko amategeko agenda igihugu yagiye ahinduka, ngo yifuza ko umwami w’u Rwanda wajyaho ubu yaba ari ikimenyetso cy’umuco w’u Rwanda. Kanda hano Usome indi nkuru bifitanye isano Aho Umuvugizi wa Kigeli V yari yavuze ko bidashoboka ko yatabarizwa mu Rwanda

http://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/benzige-umuvugizi-wa-kigeli-v-yavuze-ko-bidashoboka-ko

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years