Umuganga w’umukambwe Robert Mugabe yitabye Imana

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years

Umuganga witwa Kumbirai Mubwandarikwa wigize uruhare mu kwita ku buzima bw’abarwaniraga kwibohora barimo n’umukambwe Robert Mugabe muri gereza mu gihe cy’ubukoroni yitabye Imana.

Urupfu rw’uyu muganga witabye Imana afite imyaka 78 y’amavuko,rwemejwe n’umuhungu we,Joram.

Ati” Umubyeyi wanjye yitabye Imana kuwa 11 Kanama aguye mu rugo rwe ruri Borrowdale azize kanseri”.

Joram yavuze ko umubyeyi we uri mu birabura ba mbere babonye impamyabushobozi mu buvuzi muri Rhodesia,azashyingurwa mu isambuye ye iri mu gace ka Hampshire, mu mujyi wa Chivhu kuwa ejo Gatatu tariki 14 Kanama.

Mu 1964,Mubwandarikwa yemerewe kwiga muri kaminuza ya Rhodesia na Nyasaland ahaminuza mu masomo y’ubuganga aza no kuhakura impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’icyiciro cya gatatu mu by’ubuganga mu 1969.

Nk’uko umuhungu we abitangaza,ngo se akirangiza kaminuza yahise ajya kuvura mu bitaro bya Harare akurikizaho ibya Kwekwe.

Mu gihe cy’irondaruhu mu gace ka Rhodesia,abazungu benshi banagaga kuvurwa n’abaganga b’abirabura ariko babonye Mubwandarikwa akora umwuga we neza,abanya-Rhodesia bakomoka ku bazungu n’abirabura bahise bayoboka ubuvuzi bwe nabo akajya abavura.

Mubwandarikwa kandi yakomereje amasomo ye mu Bwongereza hanyuma agaruka muri Zimbabwe nyuma gato y’ubwigenge bwa Zimbabwe,aho yakomeje gukorera guverinoma kugeza agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru mu 2006.

Yakomeje kwikorera nk’uwigenga kugeza muri Werurwe uyu mwaka aho yahagaritse imirimo ye kubera uburwayi.

Mubwandarikwa akaba atabarutse asize umugore n’abana bane.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years