Umugande arashima Polisi y’u Rwanda yamugarurije inka yari yaribwe ikagurishwa mu Rwanda

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years

Ku itariki ya 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yasubije umusaza witwa Mbonera James w’imyaka 70 ukomoka mu gihugu cya Uganda, inka ye ikaba yari yaribwe ikaza kugurishwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko nyuma y’aho uyu musaza yibiwe inka ye yabimenyesheje Polisi ya Uganda ikorera ku mu ntara ya Kabale ku mupaka wa Buhita (muri Uganda), nayo ihita ibimenyesha Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, itangira iperereza inka iza gufatirwa mu Rwanda. Akaba yaragize ati:”Nyuma y’aho ku itariki ya 30 Mata duherewe amakuru na Polisi ya Kabale ko hari inka yibwe muri Uganda ikaba ishobora kuba yarazanywe mu Rwanda, ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze twatangiye kuyishakisha, ku itariki ya 2 Gicurasi tuyifatira kwa Bizimana Emmanuel w’imyaka 26 ukomoka mu murenge wa Kivuye akarere ka Burera, nawe adusobanurira ko yayiguze n’uwitwa Vunabandi ugishakishwa kuko yahise atoroka, uyu akaba asanzwe azwiho ubujura nk’ubu bw’inka.”

Nyuma yo gusubizwa inka ye, Muzehe Mbonera yashimye Polisi y’u Rwanda ku bunyangamugayo ubwitange n’akazi keza ikorera abanyarwanyarwanda n’abanyamahanga bayisunze, akaba yaragize ati:”Najyaga numva kuri Radiyo ko hari bene wacu basubijwe ibikoresho byabo biba byaribwe bigafatirwa mu Rwanda, ni nayo mpamvu nanjye maze kumenya amakuru ko inka yanjye ishobora kuba yarazanywe mu Rwanda, nahise ngira icyizere ko izafatwa kandi nkayisubizwa. None dore ku minsi itageze kuri 5 ndayisubijwe koko. Harakabaho ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byacu, n’ubutwererane burangwa mu bihugu byacu.”

Umupolisi wa Uganda wari waturutse kuri Posite ya Polisi ya Rubungo Police Constable (PC) Bensiime Zephirino yashimye imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda aho yagize ati:”Imikoranire nk’iyi cyane cyane ishingiye ku gukurikirana abanyabyaha irashimishije kandi turizera ko izakomeza, tukaba tutakwihanganira umuntu wese wakora icyaha mu gihugu kimwe ngo ahungire mu kindi.”


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years